Rwandanews24

Abanyarwanda 48% banywa inzoga, ubusinzi bwiganje mu Burengerazuba
NEWS

Abanyarwanda 48% banywa inzoga, ubusinzi bwiganje mu Burengerazuba

Jul 9, 2025

Ubushakashatsi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) bugaragaza ko Abanyarwanda 48% banywa inzoga, ndetse ko Intara y’Iburengerazuba ari yo yiganjemo ubusinzi bukabije, naho umubare w’abagore bazinywa na wo ukaba ukomeje kwiyongera.

Raporo ya RBC igaragaza ko mu myaka 10 ishize Abanyarwanda banywa inzoga bavuye kuri 41,3% bagera kuri 48% kandi ko 34,3% muri bo ari abagore.

Intara y’Amajyaruguru ni iyo iza imbere mu kugira abaturage banywa inzoga benshi kuko 56,6% barazinywa. Mu y’Amajyepfo 51,6% barazinywa, mu Burengerazuba zikanywa 46,5%, Iburasirazuba zikanywa 43,9%, naho mu Mujyi wa Kigali zikanywa 42,0%.

Nk’uko iyi raporo ibigaragaza, kunywa inzoga bikabije byiganje mu bice by’imijyi mito bingana na 44,7%, mu byaro ho bigera kuri 43, 1% mu gihe mu mijyi minini abazinywa bikabije bangana na 29%.

Ihuza kunywa inzoga bikabije no kuba akenshi zihenduka, bigatuma ziboneka byoroshye.

Intara y’Iburengerazuba ni yo yiganjemo ubusinzi bukabije buri kukigero ku kigero cya 19, 1%, igakurikirwa n’iy’Amajyaruguru ifite 15,8%, iy’Amajyepfo ifite 15,1%, iy’Iburasirazuba ifite 13,8% naho Umujyi wa Kigali ufite 10,5%.

Mu rwego rwo kugabanya ubusinzi bukabije, abaturage bashishikarizwa kubahiriza gahunda ya Tunywe Less yashyizweho na Leta mu rwego rwo kugabanya ubusinzi bukabije ahanini bukigaragara mu rubyiruko.

Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje ko abantu banywa amacupa atandatu ya santilitiro (cl) 33 y’inzoga mu cyumweru, baba bafite ibyago byinshi byo kurwara diyabete, kanseri, indwara z’umutima, izibasira ubwonko, uburemba, kandi bakaba bagira imyitwarire ishyira ubuzima bwabo mu kaga.