Rwandanews24

Abanyarwanda n’Abarundi 34 batawe muri yombi bazira kwinjira muri Tanzania binyuranyije n’amategeko
NEWS

Abanyarwanda n’Abarundi 34 batawe muri yombi bazira kwinjira muri Tanzania binyuranyije n’amategeko

Sep 19, 2025

Inzego zishinjwe abinjira n’abasohoka muri Tanzania zatangaje ko zataye muri yombi Abanyarwanda n’Abarundi 34 bazira kwinjira muri iki gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Aba Banyarwanda n’Abarundi bafashwe binyuze mu mukwabo wakorewe mu Karere ka Mbogwe muri Geita, hagamijwe gukaza umutekano mu gihe Tanzania yitegura amatora y’umukuru w’igihugu mu Ukwakira 2025.

Ni umukwabo wakozwe ku mabwiriza y’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Tanzania, Dr. Anna Peter Makakala.

Itangazo ryashyizwe hanze rivuga ko aba Banyarwanda n’Abarundi bafashwe binyuze mu isaka ryakorewe imodoka zinjira mu Karere ka Mbogwe zikoresheje umuhanda wa Kahama.

Umuyobozi ushinzwe abinjira n’abasohoka mu Karere ka Mbogwe, Amir Ally Abbasi, yihanangirije abashoferi bagira uruhare mu gutwara abantu binjira muri Tanzania badafite ibyangombwa.

Uretse aba Banyarwanda n’Abarundi, Tanzania yanataye muri yombi abaturage 43 bakomoka muri Malawi bazira gukorera mu Mujyi wa Dar es Salaam badafite ibyangombwa.