Abarundi bahungiye mu Bubiligi bagiye gushinga umutwe witwaje intwaro
Abanyapolitiki b’Abarundi baba mu Bubiligi batangaje ko bagiye kurwanya ubutegetsi bw’u Burundi bakoresheje intwaro, mu kwamagana imigendekere y’amatora y’abadepite n’inzego z’ibanze yabaye muri Kamena 2025.
Abiyemeje kurwanya ubutegetsi bwa Evariste Ndayishimiye ni Cfor-Arusha riharanira ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Arusha, CN Ingeri ya Rugamba na MAP Burundi Buhire.
Frédéric Bamvuginyumvira wabaye Visi Perezida w’u Burundi kuva mu 1998 kugeza mu 2001, akaba na Perezida wa Cfor Arusha, yatangaje ko impamvu we na bagenzi be biyemeje gufata intwaro ari uko babonye igihugu cyabo kiri kujya ahabi.
Uyu munyapolitiki yagize ati “Turebye ibyo tugiye kujyamo, nta cyatuma abantu batavuga bati ‘Turafata intwaro’. Ubutegetsi mu by’ukuri ntibukeneye ko abandi bantu bavuga irindi jambo, atari bwo gusa.”
Bamvuginyumvira yasobanuye ko abanyapolitiki bahungiye mu Bubiligi bagiye gushaka abantu bifatanya muri uru rugamba barimo n’ababa imbere mu Burundi.
Ati “Tugiye gushaka abari hagati mu gihugu bemera kubabara, bemera kwizirika umukanda, bemera no gupfira icyo gihugu kugira ngo mu by’ukuri tukigarure kuko abenegihugu bafite uburenganzira ko iyo bafite ubutegetsi butari kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu, bafite uburenganzira bwo gufata inzira yatuma babona ubutegetsi bubyubahiriza.”
Leta y’u Burundi isanzwe irwanywa n’umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara na FOREBU. Umutwe witwaje intwaro wa FRB-Abarundi watangaje ko wihuje na UPR ndetse na UPF kugira ngo irwanye ubutegetsi bwa Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi. Muri Gashyantare 2025, FRB-Abarundi na yo yatangaje ko yihuze na UPF kugira ngo iburanye.

