Abasirikare ba RDC na Wazalendo bakurikiranyweho ubujura no kwica abarimo Major
Urukiko rwa gisirikare rwa Uvira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva tariki ya 19 Kanama 2025 ruri kuburanisha abasirikare icyenda, Wazalendo babiri n’umupolisi umwe bashinjwa ibyaha birimo ubujura bwitwaje intwaro n’ubwicanyi.
Ubushinjacyaha buyobowe na Lt Col Lwamba Songe bwasobanuye ko ibi byaha byakorewe muri Gurupoma ya Luvungi no muri santere ya Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu bihe bitandukanye.
Umuvugizi w’ingabo za RDC zikorera mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, Lt Reagan Mbuyi Kalonji, ku wa 21 Kanama yasobanuye mu basirikare bari kuburanishwa harimo abashinjwa kwiba ibikoresho by’igisirikare no guta intwaro.
Lt Gen Mbuyi yagize ati “Muri 12 baburanishwa harimo abasirikare icyenda ba FARDC, batanu muri bo bashinjwa kwiba ibikoresho by’igisirikare gikorera mu karere ka 33, bane n’umupolisi umwe bashinjwa guta intwaro, kurenga ku mabwiriza no gusesagura amasasu y’urugamba.”
Yavuze kandi ko mu barwanyi ba Wazalendo bakurikiranywe harimo Kanani Kabeya Kyugu wiyita ‘Général’ ukekwaho kwica ofisiye mukuru w’igisirikare cya Leta, Major Salumu Tambwe, amukase ijosi.
Ati “Muri Wazalendo babiri harimo Papy Osea ushinjwa kwicira mugenzi we Miriam Byayesu muri Luvungi, undi ni umuyobozi wabo wiyita ‘Général’ witwa Kanani Kabeya Kyuhu, ushinjwa kwica ofisiye mukuru wa FARDC, Major Salumu Tambwe, wakaswe ijosi tariki ya 4 Mata 2025 ubwo yari mu kazi muri Sange.”
Uru rubanza ruyobowe na Major Mwanza Kanyimbu Jean-Marie rubaye nyuma y’amezi atanu ibikorwa by’ubutabera byose bihagaritswe muri Uvira, biturutse ku rugamba ingabo z’iki gihugu zihanganyemo n’ihuriro AFC/M23.
