Rwandanews24

Abasirikare bashya b’u Rwanda bakiriwe mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo
NEWS

Abasirikare bashya b’u Rwanda bakiriwe mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo

Aug 19, 2025

Umuyobozi w’Ingabo ziri mu bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudan y’Epfo (UNMISS) muri Leta ya Upper Nile, Maj Gen Nakul B. Rayamajhi, yakiriye ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri ubwo butumwa mu Mujyi wa Malakal.

Aba basirikare babarizwa muri Batayo ya Kabiri y’Ingabo z’u Rwanda bakaba bayobowe na Lt Col Robert Rwagihungu bakiriwe ku wa 18 Kanama 2025.

Maj Gen Nakul B. Rayamajhi yashimiye abasirikare basoje ubutumwa bwabo cyane cyane ku bunyamwuga bwabaranze n’uruhare ntagereranywa bagize mu kugarura amahoro muri aka gace ka Malakal.

Yasabye abasirikare bashya kuzarangwa n’ubunyamwuga, ikinyabupfura ndetse no kuzabyaza umusaruro ubumenyi bahawe mu kugarura amahoro muri aka gace ndetse no gukomeza kurinda ubuzima bw’abaturage batuye muri aka gace kari karazahajwe n’imitwe y’iterabwoba.

Ku wa 26 Werurwe 2025, nibwo Ingabo z’u Rwanda zari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Sudan y’Epfo mu gace ka Malakal zambitswe imidali y’ishimwe kubera umuhate wazo zagaragaje mu kugarura no kubungabunga amahoro.