AFC/M23 yatangaje ko itazasubira i Doha Leta ya RDC nitarekura abantu bayo
Ihuriro AFC/M23 ryashimangiye ko ridateze gusubiza intumwa zaryo mu biganiro by’amahoro i Doha muri Qatar mu gihe ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwaba butararekura imfungwa 700.
Hashingiwe ku mahame impande zombi zasinyiye i Doha tariki ya 19 Nyakanga 2025, Leta ya RDC yari yemeye kurekura abantu 700 ifunze barimo abanyamuryango ba AFC/M23 n’abakekwaho kuba abanyamuryango bayo.
Iyi ngingo hamwe n’izindi zirimo guhagarika imirwano burundu zagombaga kuba zubahirijwe bitarenze tariki ya 29 Nyakanga, impande zombi zikabona kwitegura ikindi cyiciro cy’ibiganiro by’amahoro cyari gutangira bitarenze tariki ya 8 Kanama.
Byari byateganyijwe ko abahagarariye impande zombi bagombaga kuba bari i Doha kuri uyu wa 18 Kanama, bagasinya amasezerano y’amahoro, gusa Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko abahagarariye iri huriro batagiyeyo.
Kanyuka yatangaje ko ingingo zose zikubiye mu mahame ya Doha zubahirizwa, yibutsa ko Leta ya RDC/M23 ikomeje kurenga ku ihagarikwa burundu ry’imirwano, ati “Kinshasa ntishaka amahoro.”
Kuva aya mahame yashyirwaho umukono, AFC/M23 yagaragaje ko Leta ya RDC igomba gufungura abantu 700, bitaba ibyo ntizasubire mu biganiro muri Qatar.
BBC yabajije Kanyuka igihe AFC/M23 izasubirira mu biganiro i Doha, agaragaza ko bizashingira ku kuba Leta ya RDC yakubahiriza ibyo isabwa mu mahame, ati “Nta gihe dufite. Byose bizaterwa na Kinshasa.”
Hari amakuru avuga ko Leta ya Qatar ikomeje kotsa Leta ya RDC igitutu kugira ngo irekure imfungwa zisabwa na AFC/M23, mbere y’uko ibiganiro by’amahoro bisubukurwa, ariko RDC yo igashimangira ko izazirekura nyuma yo gusinya amasezerano y’amahoro.
Leta ya Qatar yemeza ko ingengabihe y’amahame yasinyiwe i Doja itubahirijwe, ariko ko ikomeje gukorana n’impande zombi kugira ngo zumvikane. Tariki ya 14 Kanama yazishyikirije umushinga w’amasezerano y’amahoro kugira ngo ziwusuzume.
