BitChat; Porogaramu nshya yo kohererezanya ubutumwa bidasabye internet cyangwa Sim card
BitChat ni porogaramu nshya ituma abantu bohererezanya ubutumwa bidasabye internet, nimero za telefoni cyangwa sim card. Yakozwe n’itsinda riyobowe na Jack Dorsey, uri mu batangije Twitter.
Iyi porogaramu ikoresha ikoranabuhanga rya Bluetooth rifasha ibikoresho by’ikoranabuhanga byegeranye gutumanaho nta muyoboro wa internet.
Iyi porogaramu yubatswe ku buryo ubutumwa butanyura kuri ‘server’ imwe rusange ibika cyangwa inyuzwaho amakuru [decentralized network], n’ubutumwa bukaba bwoherezwa mw’ibanga ku buryo nta wundi bushobora kugeraho yaba n’abakoze porogaramu ubwabo [encrypted mode], keretse ababwohererezanya gusa.
Kuyikoresha ntibisaba umwirondoro. Bisaba gufungura urubuga gusa, ugahita ubona abarukoresha bakwegereye ku buryo ushobora kubandikira. Rugira uburyo bwo gushyiraho no guhindura izina rikuranga.
BitChat ifite uburyo bunyuranye bwo kwirinda nk’ahantu umuntu ashobora gukanda rimwe gusa, ubutumwa bwose yagiranye n’undi bukisiba [panic mode].
Iyi porogaramu yakozwe mu ntagiriro za Nyakanga 2025, ariko mu minsi ishize, hamuritswe verisiyo ivuguruye ku bikoresho bya Apple bikoresha iOS.
Hashyizwe hanze verisiyo ya 1.2.0 ku itariki ya 30 Nyakanga 2025. Iyi verisiyo yashyizemo uburyo bushya bwo kohererezanya ubutumwa hagati y’abantu bahindutse incuti [mutual favorites] hifashishijwe umuyoboro wa internet mu gihe bari ahantu hatandukanye.
Hanakuweho uburyo bwagaragazaga imbaraga za Bluetooth [signal strength] hagamijwe kurinda umutekano w’amakuru y’umuntu, kuko izo mbaraga zishobora kugaragaza intera ariho, kandi rimwe na rimwe aba ari amakuru y’ibanga ashobora gukoreshwa nabi.
Ku bikoresho bya Android ho, hasohotse verisiyo ya 0.8.1 tariki ya 31 Nyakanga 2025. Yongewemo uburyo bwo gukaza umutekano, no kubona abakwegereye bakoresha iyi porogaramu mu buryo bworoshye.
Ku bikoresho bya Apple nka iPhone, iPad, Mac na Apple Vision, iyi porogaramu iboneka kuri App Store yitwa “Bitchat Mesh”, ikaba ishobora gukora kuri iOS 16 kuzamura.
Ku bikoresho bya Android, ntirajya kuri Google Play, ariko ishyirwa ku rubuga rwa GitHub aho ushobora kuyimanura [download] nka APK.
Bamwe mu bamaze gushyira iyi porogaramu mu bikoresho byabo bikoresha iOS, bayihaye amanota ya 4.8 kuri atanu, bavuga ko ari nziza cyane cyane ahataboneka internet.
Hari abasabye ko yongerwamo ibindi nk’uburyo bwo kohererezanya amafoto hifashishijwe inyuguti, imibare n’ibimenyetso bigize ‘keyboard’ [ASCII art].
BitChat yiyongereye ku zindi porogaramu zidakenera internet, nka FireChat, Bridgefy na Briar.
Dorsey avuga ko uru rubuga rwafasha cyane ahantu hakunze kuba ibibazo by’ihuzanzira nk’ahaba hakoraniye abantu benshi nko mu birori binini cyangwa mu gihe cy’ibiza aho imiyoboro y’itumanaho iba yangiritse.
