Rwandanews24

Burera: Barataka kubura isoko ry’umusaruro wabo wa Tungurusumu
NEWS

Burera: Barataka kubura isoko ry’umusaruro wabo wa Tungurusumu

Jul 28, 2025

Abaturage bo mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Burera, baravuga ko bitabiriye guhinga Tungurusumu ku bwinshi none ngo aho umusaruro ubonekeye babuze abawugura.

Muri uyu Murenge wa Rugarama ubuhinzi bwa Tungurusumu buritabirwa cyane, kuko ngo ubusanzwe abaturage babukuramo amafaranga menshi.

Cyakora ngo muri iri hinga ntabwo byabahiriye kuko ngo bisanze umusaruro wa Tungurusumu wababanye mwinshi, birangira ubuze abawugura none byabashyize mu gihombo.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rugarama buvuga ko aba baturage bigeze kugira igihembwe cy’ihinga babonye amafaranga menshi muri Tungurusumu, bituma ubukurikiyeho bahinga nyinshi yemwe banga no kumvira amabwiriza y’ubuhinzi yabasabaga guhinga ibirayi n’ibigori.

Ngo ibi byatumye aho bagombaga guhinga ibi bihingwa babireka bahahinga Tungurusumu bakurikiye amafaranga none icyavuyemo ni umusaruro mwinshi udashobora kubona isoko.

Gusa nubwo bimeze gutya, ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bwijeje aba baturage gukomeza kubashakira isoko nubwo ritizewe neza, nkuko byasobanuwe na Ingabire Samwel Umunyabanga nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Umurenge wa Rugarama.

N’ubwo nta ngano ya Tungurusumu igaragazwa nk’igihombo kuri aba baturage, baburiwe n’Ubuyobozi kujya bahinga bakurikije amabwiriza y’ubuhinzi kuko ngo ikibazo nk’iki kiba kigomba kubasigira isomo ryo kutayubahiriza.