Rwandanews24

Burera: Umugabo yafatanywe ibilo 20 by’urumogi yari akuye muri Uganda
NEWS

Burera: Umugabo yafatanywe ibilo 20 by’urumogi yari akuye muri Uganda

Nov 4, 2025

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umugabo ukomoka mu Karere ka Gakenke, wari ufite umufuka urimo ibilo 20 by’urumogi yari akuye muri Uganda.

Uyu mugabo yafatiwe mu Mudugudu wa Vumage, Akagari ka Murwa, mu Murenge wa Kivuye mu Karere ka Burera mu rukerera rwo ku wa 04 Ukwakira 2025, nko mu ma Saa Cyenda z’igicuku amaze kwambuka umupaka.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, yabwiye IGIHE dukesha iyi ko bashyize imbaraga mu guhangana n’ibiyobyabwenge byambutswa imipaka byiganjemo urumogi na kanyaga.

IP Ngirabakunzi yavuze ko bitewe n’ingaruka zabyo, buri wese akwiye kubyirinda no kubirwanya, arakomeza ti “Ntidukwiye kubona umuntu ukoresha ibiyobyabwenge kandi biyobya ubwenge bw’uwabikoresheje ngo tumureke.”

Itegeko ku bijyanye n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu Rwanda riteganya ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 Frw ariko atarenze miliyoni 30 Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Hari kandi igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25 n’ihazabu ya miliyoni 15 Frw ariko atarenze miliyoni 20 Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge bikomeye.

Ahanishwa kandi igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw ariko atageze kuri miliyoni 10 Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

Uru rumogi, uyu mugabo yafatanywe biri mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye.

Uwafashwe afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Butaro kugira ngo akurikiranwe n’inzego zibishinzwe.