Sabah FK ya Joy Lance Mickels yegukanye Igikombe cya Shampiyona.

Sabah FK ikinamo Umunyarwanda Joy Lance Mickels, yegukanye Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya mbere muri Azerbaijan cya 2025/26. Iyi kipe yabigezeho nyuma y’aho Qarabağ FK ya kabiri yatsinzwe na FK Neftchi ibitego 2-1 mu mukino wabaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 30 Mata 2026. Gutsindwa uyu mukino kuri Qarabağ FK byatumye ikinyuranyo cy’amanota ari […]

Continue Reading

Amerika yafatiye ibihano Joseph Kabila.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zatangaje ko zafatiye ibihano Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Urwego rw’iki gihugu rushinzwe imari ni rwo rwatangaje ko rwafatiye ibihano uriya mugabo wayoboye Congo Kinshasa mu gihe cy’imyaka 18. Ni nyuma y’uko Leta ya RDC yakunze kumushinja guha ubufasha inyeshyamba zo mu mutwe […]

Continue Reading

Nyanza: Abaganga bane bakekwaho gutanga serivisi mbi ku mubyeyi warugiye kubyara bafunzwe.

Itsinda ry’abakozi bane b’Ibitaro by’Akarere bya Nyanza, barimo umuganga umwe n’ababyaza batatu, batawe muri yombi bakekwaho guha serivisi mbi umubyeyi witeguraga kubyara bikamuviramo ingorane. Ni igikorwa cyabaye mu mwaka wa 2025, ariko umubyeyi ageza ikirego ku Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), vuba, abo baganga bahita batabwa muri yombi ku wa 28 Mata 2026. Amakuru avuga ko […]

Continue Reading

Uganda: Okello wishe abana bane abateye ibyuma yahawe igihano cy’urupfu.

Urukiko rukuru muri Uganda rwakatiye igihano cy’urupfu Christopher Okello Onyum, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kwica abana bane b’incuke abateye ibyuma. Ni icyaha yakoze ku wa 2 Mata 2026, ubwo yasangaga aba bana mu ishuri ry’incuke rya Ggaba Early Childhood Development Centre riherereye i Kampala. Umwanzuro w’Urukiko Rukuru muri Uganda ruherereye i Kampala watangajwe kuri […]

Continue Reading

Iran na Amerika: Ibiganiro bikomeje kugorana nubwo hari icyizere gike cy’amahoro.

Mu gihe intambara n’ubushyamirane bikomeje hagati ya Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibiganiro bya dipolomasi biracyari mu nzira igoye, aho impande zombi zitarabona umuti wuzuye w’iki kibazo. Amakuru mashya agaragaza ko Iran iherutse gushyikiriza Amerika igitekerezo gishya cy’amahoro binyuze mu bahuza bo muri Pakistan. Icyo cyifuzo kigamije mbere na mbere gufungura inzira y’amazi […]

Continue Reading

Urukiko rwategetse ko DC Clement afungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rutegetse ko ko Niyigaba Clement uzwi nka DC Clement akomeza gukurikiranwa afunze mu gihe cy’iminsi 30 y’agateganyo bitewe n’uko hari impamvu zikomeye zituma ibyaha bine akekwaho abikurikiranwaho afunze. Urukiko rwagaragaje ko indi mpamvu rwashingiyeho rutegeka ko Niyigaba akurikiranwa afunze ari uko atabashije kugaragaza ingaruka umuryango we wagizweho no kuba akurikiranywe mu […]

Continue Reading

Uganda: Abahanzi bagiye kujya bahembwa buri uko ibihangano byabo bicuranzwe

Muri Uganda hatangiye gushyirwaho utwuma dukurikirana uko indirimbo z’abahanzi zicurangwa, kugira ngo bibafashe guhembwa amafaranga akwiye, ku bihangano byabo byacuranzwe. Kuba abahanzi bakora ibihangano ariko ntibinjize uko bicuranzwe, ni ikintu cyahoze kigaragara ko ari kimwe mu bituma badatera imbere cyangwa ugasanga umuhanzi abaye icyamamare ariko yazagera mu zabukuru akabaho mu buzima bumugoye bwiganjemo ubukene. Mu […]

Continue Reading

Kiliziya Gatolika mu iperereza ku bavuga ko bimitse Papa mu Rwanda.

Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda, yatangaje ko Kiliziya iri gukora iperereza ku biyita Abatowe bavuga ko baheruka kwimika uwo bise Papa wabo. Ni ibintu byatunguye benshi kubona hari abavuga ko bimitse Papa mushya kandi w’Umunyarwanda nyuma y’uko bikwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga. Amashusho yakwirakwiye, yerekana itsinda ry’abantu […]

Continue Reading

Umuvugizi wa RIB Dr Murangira bibukije abanto ko “Kwitaba Ubugenzacyaha ni itegeko si ubusabe”.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry, yibukije abaturarwanda ko iyo umuntu ahamagawe n’Umugenzacyaha ku mpamvu z’iperereza ategetswe kumwitaba, kuko kutabikora bigira ingaruka zo kuzanwa ku gahato nk’uko biteganywa n’itegeko. Mu kazi ka buri munsi, Urwego rw’Ubugenzacyaha cyangwa Ubushinjacyaha buhamagaza abantu batandukanye hahamijwe gushaka amakuru afasha mu iperereza ku byaha ngo hamenyekane ukuri […]

Continue Reading

Mu gihugu hose hazaba hashyizwe sitasiyo zicomeka ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi bitarenze ukwezi kwa karindwi.

Minisiteri y’Ibikorwaremezo yatangaje ko bitarenze amezi abiri mu Rwanda hose hazaba hamaze gushyirwa sitasiyo zicomeka ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi. Ibi byatangajwe n’Umujyanama Mukuru mu bya Tekiniki muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, Byiringiro Alfred, aho yavuze ko MININFRA ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye bari gukorana mu rwego rwo kugeza ibikorwaremezo byo gucomeka ibinyabiziga mu Turere twose […]

Continue Reading