Uganda: Ubwenegihugu bwinshi n’uburwayi byatumye ba Minisitiri batanu batarahirira inshingano

Ku wa Mbere tariki 08 Kamena ni bwo hari hateganyijwe umuhango wo kurahiza abagize Guverinoma baherutse gushyirwaho na Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, ariko batanu muri bo ntibarahiriye izi nshingano kubera ikibazo cy’ubwenegihugu burenze bumwe, n’aho undi we afite ibibazo by’uburwayi. Nyuma y’uko Museveni atangaje Guverinoma y’abo bazafatanya muri manda nshya yatorewe, abayigize bagombaga […]

Continue Reading

U Burundi bwahamagaje Ambasaderi wabwo wo mu Bufaransa wakiriwe na Mushikiwabo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Dr. Edouard Bizimana, yahamagaje bwangu Ambasaderi wabo mu Bufaransa, Spès-Caritas Njebarikanuye, nyuma y’amasaha make yakiriwe n’Umunyamabanga Mukuru w’umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo. Ku wa 2 Kamena 2026, Mushikiwabo yakiriye impapuro za ba Ambasaderi b’ibihugu byinshi kugira ngo babihagararire muri OIF, banaganira ku bufatanye. Abo barimo uwa Slovénie, Montenegro, […]

Continue Reading

Xi Jinping yakiriwe mu cyubahiro gikomeye na Kim Jong Un n’umugore we

Perezida w’Ubushinwa, Xi Jinping, yageze muri Koreya ya Ruguru mu ruzinduko rw’akazi rwitezweho gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi, aho yakiriwe mu buryo bwihariye n’umuyobozi wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, hamwe n’umugore we Ri Sol Ju. Amashusho yatangajwe na televiziyo ya leta y’Ubushinwa, cctv.com, yagaragaje Kim Jong Un n’umugore we bakoma amashyi ndetse banaseka […]

Continue Reading

Ibiganiro hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran bigeze he?

Kuri iki Cyumweru tariki 07 Kamena 2026, ni umunsi w’ijna (100) intambara Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel batangije kuri Iran, imaze itangiye kuko yatangiye ku wa 28 Gashyantare 2026. Kimwe mu byo abantu bakomeje kwibaza ni iherezo ryayo, ni nyuma y’uko bemeranyije agahenge muri Mata, abantu bagatekereza ko amasezerano y’amahoro arambye yaba agiye […]

Continue Reading

Ibitero by’u Burusiya muri Ukraine byayobeye muri Romania bikomeretsa babiri

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Romania yatangaje ko indege nto zitangira abapilot(drones) z’u Burusiya zarashe ku nyubako yo guturamo iri Mujyi wa Galati uherereye mu Majyepfo y’Uburasirazuba bw’iki gihugu hakomereka abantu babiri.  Reuters yatangaje ko icyo gitero cyabaye mu ijoro ku wa Kane rishyira ku wa Gatanu tariki 29 Gicurasi 2026, ubwo u Burusiya bwashakaga kurasa […]

Continue Reading

Umuyobozi w’Ingabo za Pakistan yasuye Iran

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Pakistan, Asim Munir, yagiriye uruzinduko muri Iran rwetezweho kuganirirwamo ingingo zikomeye zikomeje gutuma Leta zunze Ubumwe za Amerika na Iran batagera ku masezerano y’amahoro yo guhagarika intambara. Munir yageze muri Iran kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Gicurasi 2026 yakirwa mu cyubahiro arinzwe bikomeye. Igihugu cya Pakistan gikomeje gukora nk’umuhuza hagati […]

Continue Reading

U Rwanda ruza imbere muri OIF mu gutanga ingabo mu butumwa bw’amahoro.

Guverinoma y’u Rwanda yongeye gushimangira ko itazatezuka gutanga umusanzu wayo mu Butumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye, igaragaza ko kugeza ubu u Rwanda ari cyo gihugu cya mbere mu Muryango w’ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF). Muri rusange u Rwanda ruza ku mwanya wa kabiri ku Isi mu bihugu 117 byohereza ingabo mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro […]

Continue Reading

Putin na Xi Jinping baganiriye ku muhora wa Hormuz

Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Bushina Xi Jinping byibanze ku kwagura umubano n’ubucuruzi hagati y’ibihumbi byombi, ndetse n’intambara yo mu Burasirazuba bwo hagati. Abakuru b’ibihugu byombi baganiriye kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Gicurasi 2026 mu ruzinduko Putin yagiriye mu Bushinwa. Uruzinduko rwa Putin mu Bushinwa ruje rukurikira urwo […]

Continue Reading

Gusubukura ibitero kuri Iran byari kwagura intambara no mu bindi bice

Umutwe udasanzwe w’Ingabo za  Iran, IRGC watangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel iyo bibeshya bagasubukuru ibitero baherutse gusubika, intambara bahanganyemo yari gukwira mu bice birenze Uburasirazuba bwo Hagati ikomeje kuberamo. ‎Ku Cyumweru tariki 17 Gicurasi 2026 Perezida wa Amerika Donald Trump, yatangaje ko we na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, bashobora […]

Continue Reading

Uganda: Mu rugo rwa Anita Among wahoze ari Perezida w’inteko Ishinga Amategeko hasanzwe intwaro

Inzego z’Umutekano muri Uganda zafatiye intwaro mu rugo rw’uwahoze ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Anita Annet Among, nyuma y’iminsi itanu basaka urugo rwe. Izi ntwaro zije zikururikira gufatira imodioka ze ebyiri zirimo Range Rover na Rolls-Royce Cullinan ifite agaciro k’ibihumbi 400 by’Amadolari zajyanywe ku cyicaro cya Polisi ku wa 18 Gicurasi 2026. Among yayoboye Inteko […]

Continue Reading