Dukwiye kuva mu kuvuga gusa tugakora – Perezida Kagame
Perezida Kagame yagaragaje ko kugira ngo Abanyafurika bashobore kubyaza umusaruro ubutaka n’undi mutungo kamere bafite, basabwa gushyira mu bikorwa ibyo bavugira mu nama zitandukanye zirimo n’izivuga ku buhinzi no kwihaza mu biribwa.
Yabigarutseho mu Nama Nyafurika yiga ku kwihaza mu biribwa (Africa Food System Forum) yabereye i Dakar muri Sénégal, ku wa 1 Nzeri 2025.
Perezida Kagame yagaragaje ko Afurika ifite ikibazo cy’ubuhinzi bwiganjemo ubuciriritse bukwiye kuvugururwa bukajyanishwa n’igihe.
Ati “Hari ubuhinzi buciriritse bwiganje ahantu henshi tugomba kunoza bukajya ku rwego rurambye. Hari n’ibindi bibazo bikomeye bitugiraho ingaruka, birimo imihindagurikire y’ibihe.”
Yagaragaje ko ibi bibazo byiyongeraho n’iby’ishoramari rikiri rike muri uru rwego ariko binyuze mu bufatanye n’ibigo bitandukanye birimo n’ibigega mpuzamahanga, u Rwanda rwabashije gutangiza amavugurura mu buhinzi.
Ati “Ibibazo byo kubona ishoramari, iby’abashoramari bihura byose. Ibyo twakoze mu gihugu cyacu bishingiye ku bufatanye dufitanye n’abantu batandukanye, ibihugu byo ku Isi, abikorera kugira ngo dushobore kureshya ishoramari.”
Yatanze urugero rw’ubufatanye u Rwanda na IFC bwatumye hongerwa imbaraga mu buhinzi buteye imbere bihereye ku bahinzi bato bo hirya no hino mu gihugu.
Ati “Turavuga n’ibibazo dukwiye gukemura binyuze mu guhindura imyumvire y’abaturage bacu. Icya mbere tweza bike, n’ibyo bike bikoherezwa hanze ngo bitunganywe, ibikozwe bikatugarukira akenshi bihenze.”
“Impinduka zikwiye gutangirira ku guhindura imyumvire n’imikorere y’abaturage bacu, tukibaza tuti ‘muri Afurika ni iki tudafite? Ni iki tutazi?’ Tuzi ibyo dufite, tuzi icyo gukora, tuzi uko byakorwa, hari icyo kuba hari ibintu byinshi yaba ubutaka, abakozi, ubumenyi bwo gukora ibintu bitanduka.”
Yavuze ko amavugurura yakozwe mu Rwanda yashingiye kuri ibyo, hiyongeraho uruhare rw’ikigega Ireme Invest gifatanya n’ibigo bitandukanye ku Isi gufasha abashaka kwinjira mu buhinzi bubungabunga ibidukikije bakabona ishoramari.
Ikigega Ireme Invest cyatangiye mu 2022 muri COP27 gitangirana arenga miliyoni 100$ agamije gushyigikira abahinzi ngo barusheho gukora ubuhinzi buteye imbere kandi burambye.
Yavuze ko urubyiruko ari rwo zingiro ry’ibikorwa by’ibihugu byose bityo rukwiye guhaguruka rugakora, Guverinoma zikabona aho zihera zibashyigikira
Ati “Icyo nabwira urubyiruko ni uko ari rwo ibikorwa bya Guverinoma nyinshi byubakiyeho nk’uko bimeze mu gihugu cyacu, ariko hakwiye kuba hari ubushake bubarimo, atari ukwiyicarira hariya mugategereza ko ikibazo kibaho ngo hazaze abagufasha. Mugomba gukora uruhare rwanyu tukazana ubufasha bw’ibindi bigo harimo n’ubwa Leta mugafatanya imishinga yanyu igatera imbere kurusha uko mwabikoze. Urubyiruko rugomba kugira intego rukurikira, muri urwo rugendo ubundi bufasha burahari, haba imbere cyangwa hanze ariko Guverinoma iba ibizi ko urubyiruko ari imbaraga zizakomeza guteza imbere igihugu.”
Dukwiye kuva mu magambo tukajya mu bikorwa
Perezida Kagame yavuze ko mu nama nyinshi ziba ku Mugabane wa Afurika, hari byinshi byiza bivugirwamo ariko kuzabona umusaruro bikaba ingorabahizi.
Ati “Dukwiye kuva mu kuvuga gusa tukajya mu gukora, hanyuma tukabona umusaruro, hanyuma akaba ari wo dusuzuma. Kandi ibi biratureba twese.”
Yashimangiye ko urubyiruko rugize umubare munini w’abatuye Umugabane wa Afurika, na rwo rugomba kugira uruhare mu gukemura ibibazo rufite.
Ati “Ni inshingano ya za Guverinoma kuko ni cyo zibereyeho ariko ni n’iya buri wese muri twe harimo n’urubyiruko uyu munsi rusaba byinshi ariko mugomba gukora cyane, mukagira uruhare mu gutanga ibisubizo by’ibyo mukeneye.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo ya Loni ishinzwe Ubukungu muri Afurika (UN ECA), Amb. Gatete Claver yavuze ko umutungo ukomeye wa Afurika ari abaturage bayo by’umwihariko urubyiruko.
Ati “Mu 20250, umwe mu bantu batatu b’urubyiruko azaba ari Umunyafurika. Baramutse bahawe ubutaka, ikoranabuhanga, ubushobozi bw’amafaranga n’isoko, bahaza Afurika n’Isi.”
Amb Gatete yavuze ko Afurika ikeneye gushyira mu bikorwa politiki zishyirwaho zikabyara umusaruro.
Ati “Gushyira mu bikorwa aho kugaragaza ubushake gusa bizahaza abaturage bacu. Icya kabiri tugomba gushaka ubushobozi buturuka imbere mu gihugu n’ishoramari ry’abikorera kugira ngo tugabanye ibiribwa dutumiza hanze. Kongera ibitanga imisoro, kwimakaza ikoranabuhanga mu bikorwa by’ubukungu no guhashya ibikorwa binyuranye n’amategeko mu bucuruzi, kuvugurura ibitangwaho amafaranga no gukoresha neza ubwizigame n’amafaranga yoherezwa n’ababa mu mahanga, byadushoboza gukora impinduka.”
Imibare igaragaza ko abaturage ba Afurika barenga miliyoni 400 bari hagati y’imyaka 15 na 35.

