Rwandanews24

EU yahaye u Rwanda miliyoni 95 z’Amayero azafasha mu gukora inkingo
NEWS

EU yahaye u Rwanda miliyoni 95 z’Amayero azafasha mu gukora inkingo

Oct 9, 2025

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yahuye na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Ursula Von der Leyern, bagirana ibiganiro byibanze ku mikoranire y’impande zombi no gukomeza ubufasha mu bijyanye no gukora inkingo mu Rwanda.

Abayobozi bombi bahuye kuri uyu wa 9 Ukwakira 2025, ubwo Perezida Kagame yari yitabiriye Inama Mpuzamahanga y’ubufatanye bw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) na Afurika, Global Gateway Forum.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byatangaje biti “Kuri iki gicamunsi mu Bubiligi, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida Von der Leyen wa Komisiyo ya EU. Bagiranye ibiganiro ku mikoranire y’u Rwanda na EU, birimo n’inkunga ya EU ku ruganda rw’inkingo rwa BioNTech mRNA ruri i Kigali.”

Byakomeje bigaragaza kandi ko abayobozi bombi baje guhura na Perezida wa Banki y’Ishoramari y’u Burayi, EIB, Nadia Calviño n’Umuyobozi Mukuru wa BioNTEch Uğur Şahin hatangwa inkunga ya miliyoni 95 z’Amayero yo gufasha uru ruganda rukora inkingo mu Rwanda.

Mu 2023, i Kigali hafunguwe uruganda rwa BioNTech rukora imiti n’inkingo. Ni umushinga watewe inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), ugamije gukemura ikibazo cy’ibura ry’imiti n’inkingo mu bihugu biri mu nzira y’iterambere.

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko uyu mushinga ari ingenzi cyane ku mugabane wa Afurika, kuko uzagabanya imiti n’inkingo utumiza mu mahanga, unawushoboze guhangana n’ibyorezo bishobora kwaduka mu gihe kizaza.

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Ursula Von der Leyern, yifashishije urubuga rwe rwa X, yagaragaje ko EU ishyigikiye amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yagezweho bifashijwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ati “Dushyigikiye amasezerano y’u Rwanda na RDC ashyigikiwe na Donald Trump. EU yiteguye gufasha inzira zigana ku mahoro Perezida Kagame, kuko bizaharura inzira ku mpinduka mu Karere n’ishoramari, guhera nonaha.”

Yemeje kandi ko Global Gateway yiyemeje gushyigikira u Rwanda muri gahunda yo kuba igicumbi cyo gukora inking no guhanga udushya mu buvuzi n’ishoramari rishya rya miliyoni 95 z’amayero.

Iyi nkunga ni intambwe ikomeye mu guharanira ko u Rwanda rukomeza gukura mu rwego rw’ubuvuzi ku isoko mpuzamahanga, rufite umwihariko wo guteza imbere ibikoresho n’imiti muri Afurika.

Muri iyo nama Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, yari yongeye kwiyorobeka agaragaza ko ashaka kubana neza n’u Rwanda nubwo atemera ibyatuma bigerwaho kuko mu cyumweru gishize na bwo yabujije intumwa za RDC gusinya amasezerano y’ubufatanye bw’ibihugu byombi mu by’ubukungu.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zateguye umushinga w’aya masezerano, zari zagaragaje ko uretse kuba ubufatanye bw’u Rwanda na RDC bwatuma amakimbirane yabyo ahagarara, bwabifasha gutera imbere no kugira amahoro n’umutekano birambye.