Rwandanews24

Icyo Uganda izakora intambara yo muri RDC nikaza umurego mu mboni za Gen Muhoozi
NEWS

Icyo Uganda izakora intambara yo muri RDC nikaza umurego mu mboni za Gen Muhoozi

Aug 13, 2025

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko intambara yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo niyongera gukaza umurego, igihugu cye kizarengera inyungu zacyo.

Ingabo za RDC n’ihuriro AFC/M23 ku wa 12 Kanama 2025 byashinjanye ubushotoranyi no gutegura intambara hirengagijwe amahame yasinyiwe i Doha muri Qatar, buri ruhande rugaragaza ko rwiteguye kurwana mu gihe rwashotorwa.

Mbere yaho, Ihuriro AFC/M23 ryari ryatangaje ko Leta ya RDC ikomeje kurunda abasirikare bayo hafi y’ibirindiro byaryo barimo abavuye mu Mujyi wa Kisangani bajya i Walikale, n’abavuye Kamelie bajya muri Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Gen Muhoozi kuri uyu wa 13 Kanama yatangarije ku rubuga nkoranyambaga rwa X ko iyi ntambara iramutse ‘yongeye kuba’, Uganda itazazuyaza mu kurengera inyungu zayo.

Uyu musirikare yatangaje ko kuba Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) warahejwe mu biganiro byabereye i Doha ari ikosa.

Yagize ati “Intambara niyongera kuba mu Burasirazuba bwa RDC, ntituzazuyaza n’umunota mu kurengera inyungu zacu nk’igihugu. Kudashyira akarere (ni ukuvuga EAC) muri gahunda ya Doha ni ikosa.”

Kuva mu Ugushyingo 2021, Ingabo za Uganda zikorera muri Kivu y’Amajyaruguru na Ituri, aho zifatanya n’iza RDC mu bikorwa byo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF na CODECO.

Leta ya Uganda yari yarasezeranye n’iya RDC ko mu gihe ingabo zayo zizaba ziri muri ibi bikorwa, zizaba zinavugurura umuhanda wa Kasindi-Beni-Butembo yakoroshya ubuhahirane muri Kivu y’Amajyaruguru.

Hari ibyago ko mu gihe imirwano yasubukurwa hagati ya AFC/M23 n’ingabo za RDC muri Kivu y’Amajyaruguru nka Walikale na Lubero, yahungabanya ibikorwa by’Ingabo za Uganda byo kuvugurura uyu muhanda.