Ingingo ku yindi ku mahame RDC na AFC/M23 byemeranyijeho

NEWS

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ihuriro AFC/M23 kuri uyu wa 19 Nyakanga 2025 byashyize umukono ku mahame ngenderwaho abiganisha ku masezerano y’amahoro, bibifashijwemo na Guverinoma ya Qatar.

Mu isinywa ry’aya masezerano, RDC yari ihagarariwe n’intumwa nkuru ya Perezida Félix Tshisekedi mu biganiro by’amahoro bya Luanda na Nairobi, Sumbu Sita Mambu, AFC/M23 ihagarariwe n’Umunyamabanga Uhoraho, Benjamin Mbonimpa.

Guverinoma ya Qatar yari ihagarariwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Dr. Mohammed bin Abdulaziz bin Saleh Al-Khulaifi.

Hari kandi n’abahagarariye ibihugu byashyigikiye ibi biganiro nka Massad Boulos wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Minisitiri Dr. Vincent Biruta w’u Rwanda, intumwa ya Togo n’iya Komisiyo y’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Aya mahame agizwe n’ingingo nyamukuru zirindwi zikubiye ku mpapuro eshatu, zose ziganisha ku gukemura amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC guhera mu mizi yayo.

Amahame rusange

Impande zombi zemeranyije ko amahoro arambye ari umusingi ukomeye mu kubaka RDC yunze ubumwe, iteye imbere kandi itekaniye abaturage bayo.

Hashingiwe ku Itegeko Nshinga rya RDC, amahame y’Umuryango w’Abibumbye n’ibyemezo byawo, aya AU n’itegeko mpuzamahanga, impande zombi zemeye gukemura amakimbirane mu mahoro, hagamijwe kurinda umutekano w’Abanye-Congo.

Leta ya RDC na AFC/M23 byemeranyije gukorana n’imiryango mpuzamahanga n’iyo mu karere kugira ngo umutekano w’abasivili ubungabungwe, kandi aya mahame anashyirwe mu bikorwa.

Byemeranyije kandi gukemura amakimbirane binyuze mu nzira y’amahoro, zishingiye kuri dipolomasi n’ibiganiro, aho gukoresha imbaraga n’amagambo y’ubushotoranyi, bigashingira ku myanzuro yafashwe n’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’amajyepfo (SADC) muri Gashyantare 2025.

Impande zombi zemeranyije kwirengagiza ahahise habi, zigatangira urugendo rushya rw’ubwumvikane, kubana mu mahoro ndetse no kubungabunga umutekano.

Zemeranyije kurandura amacakubiri mu gihugu, guteza imbere imibereho y’abaturage, bakarwanya imvugo zose zambura abantu ubumuntu, hagamijwe kugera ku mahoro n’ubwiyunge.

Leta ya RDC na AFC/M23 byemeje ko bishyigikiye ubusugire ndetse n’ubwigenge bwa RDC, kandi ko bizubahiriza ibikubiye mu masezerano yo guhagarika imirwano yasinywe ku wa 23 Mata 2025.

Guhagarika imirwano burundu

Hashingiwe ku kuba amahoro n’umutekano ari ingenzi mu gutuma haboneka amahirwe menshi y’iterambere, imibereho y’abaturage igahinduka kandi ikiremwamuntu kikagira agaciro, impande zombi zemeranyije kubahiriza ihagarikwa burundu ry’imirwano.

Iyi ngingo isobanuye ko buri ruhande rugomba kwirinda kugaba ku rundi ibitero byo mu kirere, ibyo mu mazi, kwangiza imitungo, kwirinda imvugo zihembera urwango no kudafata ibindi bice.

Kugira ngo ihagarikwa ry’imirwano ryubahirizwe uko bikwiye, Leta ya RDC na AFC/M23 byemeye ko hazashyirwaho urwego ruzagena uko bizakorwa, rukanagenzura niba byubahirizwa.

Impande zombi ziyemeje kwirinda ibikorwa byose bishobora kubangamira iyubahirizwa ry’amasezerano yo guhagarika imirwano.

Ingamba zirema icyizere

Leta ya RDC na AFC/M23 byiyemeje gufata ingamba zituma Abanye-Congo bizera ko amahoro ashoboka, bikanarema uburyo bwatuma habaho ibiganiro biganisha ku mahoro arambye.

Impande zombi zashimangiye ko ingamba zirema icyizere zikwiye gushyirwa mu bikorwa bwangu, zigaragaza ko zagira uruhare rukomeye mu gutuma zizerana, ibiganiro by’amahoro bigakomeza.

Izi ngamba zirimo gutegura uburyo bwo kurekura imfungwa zafashwe n’impande zombi, bushyigikiwe na Komite mpuzamahanga y’umuryango Croix Rouge (ICRC) kandi bushingiye ku mategeko ya RDC.

Gusubizaho ubutegetsi bwa Leta

Leta ya RDC na AFC/M23 byemeje ko gusubizaho ubutegetsi bwa Leta byafasha cyane mu gukemura impamvu z’amakimbirane, binyuze mu masezerano y’amahoro.

Byemeje ko gusubiza Leta ibice byose by’igihugu ari ikintu cy’ingenzi kigomba kujya mu masezerano y’amahoro, uburyo bizakorwamo n’ibyiciro byabyo bikazasobanurirwa muri ayo masezerano.

Gucyura impunzi

Impande zirebwa n’aya mahame zemeye gufasha impunzi ziri mu mahanga ndetse n’izahungiye imbere mu gihugu gutaha mu mahoro, ku bushake kandi mu buryo buzihesha agaciro, bikazakorwa hashingiwe ku itegeko mpuzamahanga ry’ubutabazi.

Ku mpunzi ziba mu mahanga, aya mahame asobanura ko zizacyurwa hashingiwe ku masezerano RDC n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (UNHCR) byagiranye n’ibihugu bizicumbikiye.

Uruhare rwa MONUSCO n’inzego z’akarere

Leta ya RDC na AFC/M23 byemeranyije kurinda no gufasha abasivili ndetse no gushyigikira ibikorwa byo kurinda abasivili, no guhagarika imirwano zibifashijwemo n’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bwa Loni (MONUSCO) ndetse n’inzego z’akarere, cyane cyane urwego rw’ubugenzuzi ruzashyirwaho hashingiwe kuri aya mahame.

Amasezerano y’amahoro

Impande zombi zemeranyije ko amasezerano y’amahoro ari ngombwa kugira ngo haboneke umutekano, iterambere rirambye, imibereho y’abaturage ibe myiza, uburenganzira bw’Abanye-Congo bubungabungwe, impunzi zitahe mu buryo buzihesha agaciro mu gihe hari gukemurwa amakimbirane guhera mu mizi yayo.

Zemeye gushyira mu bikorwa aya mahame kuva agitangazwa kuri uyu wa 19 Nyakanga, cyangwa se bitarenze iminsi 10 nyuma yo kuyashyiraho umukono.

Leta ya RDC na AFC/M23 byemeranyije gutangira ibiganiro byimbitse bitarenze mu minsi 10 nyuma yo gushyira mu bikorwa aya mahame.

Nk’uko bigaragara mu itangazo ry’aya mahame, ibi biganiro bizajyana n’amasezerano y’amahoro u Rwanda rwagiranye na RDC, i Washington tariki ya 27 Kamena 2025.

Impande zombi zumvikanye ko ibiganiro bigana ku masezerano y’amahoro afatika bikwiye kuba inshingano kandi bigashingira ku bufatanye n’intego y’ubwumvikane, ku buryo azasinywa nyuma y’iminsi irindwi ariko itarenze 10 kuva bitangiye.

Umunyamabanga Uhoraho wa AFC M23, Benjamin Mbonimpa, yasinye mu izina ry’iri huriro

Intumwa nkuru ya Tshisekedi mu biganiro by’amahoro, Sumbu Sita Mambu, yasinye mu izina rya Leta ya RDC

Sumbu Sita Mambu na Benjamin Mbonimpa bahanye ibiganza nyuma yo gushyira umukono kuri aya mahame

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *