Kamonyi: Abantu 8 bakekwaho urupfu rw’umusore batawe muri yombi
Polisi ikorera mu Karere ka Kamonyi yatangaje ko yataye muri yombi abantu umunani bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umusore w’imyaka 24, bakanakomeretsa mugenzi we wundi w’imyaka 18.
Urupfu rw’uyu rwamenyekanya ku wa 16 Kanama 2025 mu masaha y’ijoro, rubereye mu Mudugudu wa Nombe, Akagari ka Nyagishubi, Umurenge wa Nyarubaka, rukomotse ku rugomo yakorewe n’abasore ubwo yajyaga gukiza bamwe muri bo barwanaga, nyuma bakajya kumutegera mu nzira ari gutaha bakamutera icyuma hafi y’umutima, bimuviramo urupfu naho mugenzi we arakomereka ku kuboko.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko intandaro ya byose ari uko nyakwigandera yari avuye kureba umupira mu kabari, mu gihe yiteguraga gutaha akumva mu kandi kabari harimo intonganya, yajya kureba ikibaye agasanga ni abantu b’urubyiruko bari kurwana maze akabakiza afatanyije na mugenzi we.
Nyuma yakomeje inzira atahana na mugenzi we basanga abo yari yagiye gukiza bamutegeye mu nzira, ni ko kumutera icyuma ku mutima, maze abatabaye bagerageza kumujyana kwa muganga bahamugeza amaraso yamushizemo ahita apfa.
CIP Kamanzi, yakomeje avuga ko kuva icyo gihe iperereza ryahise ritangira maze nyuma y’umunsi umwe hafatwa batanu bakekwaho uruhare muri ubwo bwicanyi, ndetse no ku wa 18 Kanama 2025 hafatwa abandi batatu, bose hamwe baba umunani.
Ati “Mu bakekwa bafashwe harimo nyir’akabari nyakwigendera yagiye gukizamo abarwanaga, abanze gutangira amakuru ku gihe, n’abakekwaho uruhare mu gutera icyuma nyakwigendera. Ubu bose bafungiye kuri Polisi, Sitasiyo ya Runda, naho umurambo wa nyakwigendera wo wajyanywe mu Bitaro bya Kacyiru, mu Karere ka Gasabo.”
Uyu muvugizi wa Polisi mu Majyepfo, yaboneyeho umwanya wo guhwitura abakora urugomo kubicikaho, anasaba cyane cyane urubyiruko kwirinda kunywa inzoga nyinshi kuko ziri mu bibakururira mu rugomo runateza impfu zitandukanye.

