Rwandanews24

Kicukiro: Barindwi bakekwaho kwamburira abagenzi kuri Gare ya Nyanza bafashwe
NEWS

Kicukiro: Barindwi bakekwaho kwamburira abagenzi kuri Gare ya Nyanza bafashwe

Oct 7, 2025

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Murenge wa Gatenga w’Akarere ka Kicukiro yataye muri yombi abantu barindwi bakekwaho kwamburira abagenzi mu gashyamba kari inyuma ya Gare ya Nyanza no kunywa ibiyobyabwenge.

Hashize igihe abagenzi bategera imodoka muri Gare ya Nyanza bagaragariza inzego z’ubuyobozi ko hari abajura banywa urumogi, bakihisha muri aka gashyamba, babona umugenzi bakamwambura ibyo afite byose.

Ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage, kuri uyu wa 7 Ukwakira 2025 Polisi y’u Rwanda yakoreye umukwabu mu mudugudu wa Isonga, Akagari ka Nyanza, ifatamo batatu bakekwaho kuba abajura ruharwa n’abandi bane banyweraga urumogi muri aka gashyamba.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yashimiye abatanze amakuru kugira ngo aba bantu bafatwe, anizeza abakoresha Gare ya Nyanza ko inzego z’umutekano zashyize imbaraga mu kuhakorera uburinzi buhoraho kugira ngo ubu bugizi bwa nabi bucike burundu.

Ku banywa ibiyobyabwenge, CIP Gahonzire yabamenyesheje ko inzego z’umutekano zabahagurukiye, kandi ko nta bwihisho bafite mu gihugu. Yasabye abaturage gutanga amakuru ku bantu bazwiho kuba abajura n’abakoresha ibiyobyabwenge.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abafashwe bose bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Gikondo kandi ko ibikorwa byo gufata abakekwaho guhungabanya umutekano n’ituze by’abaturage bikomeje.

Ingingo ya 263 y’itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese ufatanwa, urya, unywa, witera, uhumeka cyangwa wisiga mu buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge bito cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, aba akoze icyaha.

Iyo ahamijwe n’urukiko gukora ibikorwa bivugwa muri iyi ngingo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri cyangwa imirimo y’inyungu rusange.

Ingingo ya 168 y’iri tegeko iteganya ko uwo urukiko ruhamije ubujura bukoresheje kiboko, ibikangisho cyangwa kwiba hakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi, n’ihazabu itari munsi ya 3.000.000 Frw ariko itarenze 5.000.000 Frw.