Lt Gen Kabandana yitabye imana
Lt Gen Innocent Kabandana wakoze inshingano zitandukanye mu ngabo z’u Rwanda, RDF, akaba yaranayoboye inzego z’umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, amakuru aravuga ko yitabye Imana aguye muri Turkia aho yari amaze igihe yivuriza.
Igisirikare cy’u Rwanda ntikiremeza urupfu rwa Gen Kabandana ariko abantu ba hafi y’umuryango we bahamije ko yitabye Imana.
Gen Kabandana ni umwe mu basore bahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma yo gutangirana n’abandi basore n’inkumi ba RPA, urugamba rwo kubohora igihugu mu 1990.
Akazi gatandukanye yakoze mu ngabo z’u Rwanda, harimo kuba yarayoboye umutwe wihariye wa Gisirikare.
Mu myaka ishize, yakoze imirimo inyuranye kuva mu bikorwa byo kurwana, kuyobora, guha imyitozo abasirikare bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye hirya no hino ku mugabane wa Afurika.
Yabaye kandi umukozi ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda i Washington DC.
Nyakwigendera yabaye umuyobozi ushinzwe imibanire y’ingabo n’abasivili muri Brigade, Umuyobozi Mukuru w’amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako, ndetse n’Umuyobozi wungirije ushinzwe abakozi b’ingabo muri Loni muri Sudani y’Epfo.
Gen Kabandana yanabaye kandi Perezida w’Inama ishinzwe amasoko ya gisirikare, Umuyobozi Mukuru w’ibikoresho (Chief of Logistics) ku cyicaro gikuru cya RDF; Komanda w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako, ndetse n’Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Peace Academy.

