Rwandanews24

MINALOC ivuga iki ku bayobozi mu nzego z’ibanze basiragiza itangazamakuru
NEWS

MINALOC ivuga iki ku bayobozi mu nzego z’ibanze basiragiza itangazamakuru

Oct 14, 2025

Mu nzego z’ibanze, by’umwihariko mu turere, ni hamwe mu hacyumvikana abayobozi basiragiza itangazamakuru ntibaryohoreze kubona amakuru yo muri izo nzego kandi biri mu nshingano zabo ndetse binagira uruhare mu iterambere ry’umuturage.

Mu mahugurwa yavugaga ku ruhare rw’abaturage mu iterambere ry’uturere Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yahaye abanyamakuru, bagaragaje ko hakiri ikibazo cy’abayobozi bakoma mu nkokora imikorere yabo mu kubona amakuru.

Umutoni Beatha ukorera B&B Kigali FM wakoreye cyane mu turere two mu ntara atara amakuru, yavuze ko asanga nubwo hari intambwe imaze guterwa mu buryo abayobozi bayatanga, abanyamakuru bagisiragizwa.

Ati “Hari abo usaba amakuru ukabandikira ukanisobanura bakakwihorera. Umuyobozi ashobora no kukwitaba, yakumva utangiye kumubaza ibibazo by’ibitagenda agahita akupa ati ‘ndaza kuguhamagara’ ariko ntiyongere kukwitaba. Hari n’uduce abayobozi bakurikirana ko hageze umunyamakuru, bakirirwa baneka ibyo yabajije n’abo yabajije; ukabahamagara wabimenye ntibakwitabe.”

Umutoni yongeyeho ko hakiri abayobozi bumva ko ahari itangazamakuru ribashakira ikibi, ku buryo bakorana mu buryo bwo gukwepana.

Munyaneza Moïse ukorera Mama Urwagasabo TV mu Ntara y’Amajyepfo, yavuze ko rimwe na rimwe umunyamakuru arambirwa gutegereza umuyobozi umwuzuriza inkuru, akaba yayitangaza uko iri, nyamara yaba inkuru y’ibigenda neza abayobozi bakishakira itangazamakuru ngo ribe ari byo ritangaza gusa.

Uwimana Emmanuel ukorera RBA mu majyaruguru, yavuze ko mu myaka irenga 20 amaze muri uwo mwuga, by’umwihariko mu gutara amakuru asanga kubona amakuru mu nzego z’ibanze bikirimo imbogamizi.

Ati “Hari umuyobozi uguha amakuru nta kibazo, ariko abayimana mu busesenguzi bwanjye nsanga biterwa no kutagirira icyizere ibyo bagiye kuvuga. Usanga bumva ko ibyo umunyamakuru agiye kuvuga bishobora kubakoraho, kandi ari ubuvugizi ashaka gukorera abaturage.”

“Haba abanyamakuru ba Leta n’abigenga dukunze guhuriza ku bayobozi bagorana mu gutanga amakuru. Nk’iyo byanze mu buyobozi bw’akarere, hari ubwo tubwira Guverineri w’Intara akabasaba kuvugisha itangazamakuru cyangwa tukamenyesha ubuyobozi bw’ikigo dukorera kikadufasha.”

Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Joseph Curio Hakizimana yatangahe ko baherutse guhugura abayobozi b’uturere ku ngingo zitandukanye, zirimo n’imikoranire n’itangazamakuru, kandi ko icyo kibazo cyatanzweho umurongo.

Ati “Bigaragara ko hakiri icyuho bitewe n’uburyo bw’imikorere n’ubumenyi bitari bihagije. Hari umurongo wafashwe ujyanye no gukosora kugira ngo itangazamakuru niba risabye amakuru ku karere, abonekere ku gihe kugira ngo akazi karyo kagende neza. Riba ribaza akarere ibyo kari gukorera abaturage. Ibyo twabiganiriyeho kandi tubiha umurongo mushya utuma imikorere igiye kunoga kurushaho.”

Hakizimana yongeyeho ko ikijyanye n’ibiganiro n’itangazamakuru, uturere tumwe dukora kenshi utundi turi inyuma na byo byavuzweho, utwo turere twiyemeza kubishyiramo ingufu kugira ngo uruhare rw’abanyamakuru rurusheho gufasha mu miyoborere.