Rwandanews24

Ni iyihe mpamvu yatumye Perezida Ruto agena uhagarariye Kenya  i Goma?
NEWS

Ni iyihe mpamvu yatumye Perezida Ruto agena uhagarariye Kenya i Goma?

Aug 19, 2025

Kenya yagaragaje ko impamvu Perezida Dr. William Samoei Ruto, yagennye uhagarariye inyungu zayo mu Mujyi wa Goma bidasobanuye ko azatangira izo nshingano hatabayeho kuganiriza ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Byagarutsweho mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa 18 Kanama 2025. Byari biturutse ku kuba ku wa 15 Kanama ubwo Perezida Ruto yagenaga abahagararira igihugu cye mu bindi bitandukanye yaranashyizeho n’uhagararira inyungu zacyo mu Mujyi wa Goma.

Ku wa 16 Kanama, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane muri RDC yahise itangaza ku mugaragaro ko ifite impungenge kuri ibyo kandi ngo byakozwe nta biganiro byabanje kuba hagati y’impande zombi.

Kenya yasobanuye ko kuba Perezida yagennye umuntu bidasobanuye ko yatangiye inshingano z’ubudipolomate kandi ko Itegeko Nshinga rya Kenya n’amabwiriza muri icyo gihugu bigena ko uwagennwe ku guhagararira igihugu abanza kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko, hanyuma Kenya igasaba ku mugaragaro ko igihugu cyakwemera kumwakira.

Yakomeje iti “Mu kibazo cy’i Goma, uru rugendo rurakomeza no gusaba uruhushya rumwemerera guhagararira inyungu z’igihugu cyacu, ruzatangwa na Guverinoma ya RDC mbere y’uko atangira inshingano ze ku mugaragaro.”

Kenya yagaragaje ko impinduka yakoze zigamije kunoza imikorere no guteza imbere serivisi mu buryo buhuje na gahunda y’Iterambere ry’Ubukungu rishingiye ku baturage y’icyo gihugu (Bottom-up Economic Transformation Agenda, BETA).

Yavuze ko bitagamije guhangana n’ibikorwa byo kugarura amahoro mu karere cyangwa kwirengagiza ubwigenge n’ubusugire bw’igihugu icyo ari cyo cyose.

Kenya yakomeje ishimangira ko yiyemeza byimazeyo gushyigikira ibikorwa by’amahoro muri RDC, harimo n’umushinga w’ubufatanye hagati ya EAC, SADC na AU.

Yashimangiye ko kandi habayeho kuganira na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, mu gushyira umucyo kuri icyo kibazo cyari gikomeje kwibazwaho.

Icyo gihugu cyongeye kwibutsa ko cyo na RDC bifitanye umubano mu bya dipolomasi umaze igihe guhera mu 1963.

Yibukije ko yafunguye ambasade yayo i Kinshasa mu 1968 na RDC ikaba ari bwo ifungura iyayo i Nairobi.

Ku rundi ruhande ariko RDC yanatangije ibiro bishinzwe inyungu zayo i Mombasa mu 2023 mu gihe Kenya yo yari ngo yari yabitangije i Goma muri 2022.

Muri ubwo butumwa bwa Kenya kandi hagaragajwe ko ibyo byakozwe mu rwego rwo gushimangira imikoranire y’impande zombi kandi ko ibihugu byinshi byaba ibyo muri Afurika no hanze y’umugabane usanga bifite abahagarariye inyungu zabyo i Goma mu koroshya ubufatanye mu bijyanye n’ubucuruzi.

Judy Kiaria Nkumiri ni we wagennwe mu gihe Goma igenzurwa n’Ihuriro AFC/M23 kuva tariki ya 27 Mutarama 2025 ubwo ryatsindaga Ingabo za RDC.