Ntare Louisenlund School yatangiye umwaka w’amashuri yakira abanyeshuri bashya barenga 120
Ishuri rya Ntare Louisenlund School (NLS) riherereye mu Karere ka Bugesera ryatangiye umwaka w’amashuri wa 2025/2026 ryakira abanyeshuri bashya barenga 120 barimo abatsinze neza bahawe amahirwe yo kuryigamo kuri buruse ya Leta.
Ni igikorwa cyabaye ku wa 29 Nzeri 2025, cyabanjirijwe n’ibirori byo kwakira aba bana mu bandi, babamenyereza ishuri ndetse bereka ababyeyi babo ubuzima abanyeshuri babamo muri iri shuri.
Precious Imfurakazi Neuman wiga mu mwaka wa kabiri kuri iri shuri yavuze ko abanyeshuri bashya baje bazakunda iri shuri kuko ari ahantu heza ho kwigira kandi bazahakura ubumenyi bahakeneye.
Ati “Iki kigo kiguha ahantu heza ho kwigira ndetse n’aho kuba cyane cyane nk’ikigo abanyeshuri biga babamo. Ibigo byinshi usanga bitita kuri icyo kintu ariko hano tuba ahantu heza, batwigisha gukundana, gukorera hamwe, kwigishanya n’ibindi.”
Nshuti Muzero Arnold uri mu banyeshuri bashya muri NLS, yavuze ko yamenye iri shuri binyuze muri bagenzi be baryizemo, bituma na we yumva ashaka kuzajya kuryigamo mu mashuri yisumbuye.
Ati “Hari abana bigaga ku kigo cyacu baje kwiga kuri iki kigo natwe tukimenya gutyo, turagikunda, tukajya tukireba ku mbuga nkoranyambaga, bidutera imbaraga, dukora ikizami cya leta neza, dusenga ngo Imana izadufashe dutsinde baduhitemo.”
Gatwaza Edouard, umubyeyi wajyanye umwana gutangira amashuri yisumbuye muri iri shuri yavuze ko nk’umuntu wize muri Ntare School yo muri Uganda, yizeye adashidikanya ko umwana we na we azahabwa ubumenyi akeneye.
Ati “Nanjye nize muri Ntare ya Uganda, kandi ni ho igetekerezo cyavuye cyo kugira n’iyi Ntare ndetse iyi ikaba yisumbuye ku yo muri Uganda. Urebye inyubako, abayobozi ndetse n’abarimu, nta gushidikanya ko abana baziga neza ndetse bakamenya.”
Umuyobozi wa Ntare Louisenlund School, Damien Paul Vassallo, yavuze ko intego yabo ari ugutegura abanyeshuri bazaba abantu bakomeye mu bihe bizaza haba mu Rwanda ndetse no ku ruhando mpuzamahanga.
Ati “Ibi ntabwo bigarukira mu buzima bw’ishuri gusa ahubwo bizafasha umuryango nyarwanda no mu gihe cy’ahazaza kuko hano turi kurema abayobozi b’ahazaza, turi kurema abazahanga udushya mu bintu byinshi kandi byose binyuze muri iri shuri rya NLS.”
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Rubingisa Pudence, yavuze ko akurikije imbaraga Akarere ka Bugesera kari gushyira mu burezi, hari icyizere ko kazaba igicumbi cy’uburezi kandi ishuri rya NLS riri mu mashuri yazagira uruhare mu kugera kuri iyo ntego.
Ati “Dufite icyizere ko aka Karere kazaba igicumbi cy’uburezi, kuko urebye uko abana biga, yaba ari amashuri ya Leta n’ayigenga, byose aho bigeze mu gushyira politiki ya Leta mu bikorwa ni aho kwishimira. Kandi si amashuri mato gusa no mu mashuri makuru, rero turumva ko Bugesera hazakomeza kwaguka mu buryo bw’uburezi ndetse natwe nk’ubuyobozi n’inzego za Leta tuzakomeza kuyifasha.”
Ntare Louisenlund yafunguwe mu 2024. Kugeza ubu ifite abanyeshuri bakabakaba 250. Yubatswe hashingiwe ku gitekerezo cy’abanyeshuri bize mu ishuri ryisumbuye rya Ntare School ryo muri Uganda barimo Perezida Paul Kagame na Perezida Yoweri Kaguta Museveni uyobora Uganda.
Ni ishuri riha amahirwe abana bafite impano haba mu bijyanye n’imyitozo ngororamubiri kuko rifite ibibuga birimo icy’umupira w’amaguru, Basketball, cricket, volleyball n’ibindi.
Si ibyo gusa kuko haba n’amashuri yigisha ibijyanye n’ubudozi no guhanga imideli, gushushanya no gukora ibintu binyuranye mu mbaho nk’imitako, imikino ya karate, kubyina ndetse n’abakunda imikino yo koga ntibasigaye.

