Rwandanews24

Ntibyifashe neza mu ruganda Landy Industries (R)Ltd, ruswa  n’umutekano muke mu bakozi biravuza ubuhuha
Economy NEWS Rwanda

Ntibyifashe neza mu ruganda Landy Industries (R)Ltd, ruswa n’umutekano muke mu bakozi biravuza ubuhuha

Feb 17, 2025

Mu ruganda rukora inkweto rwitwa Landy Industries (R) LTD haravugwamo ibibazo bya ruswa, kudahemba abakozi uko bikwiye ndetse no kunyereza imisoro n’amafaranga y’ubwiteganyirize bw’abakozi. Ni mu gihe ubuyobozi bw’uru ruganda bimwe muri ibi bibazo rurabihakana ibindi rukemera ko Bihari. 

Umunyamakuru wa Rwandanews24 yamaze ibyumweru 3 ku marembo y’iki kigo asaba akazi ndetse aza kugahabwa akoramo ukwezi 1 mu rwego rwo kumenya ibikorerwa muri iki kigo nyuma y’uko amenye ko ibi bibazo byaba biri muri iki kigo.

Muri iyi nkuru turabagezaho ibyo yiboneye n’amaso ye, ibyavuye mu biganiro yagiranye na bamwe mu bayobozi b’uru ruganda ndetse n’andi makuru yakuye yahawe n’abakozi bakoramo hamwe n’ ahandi hatandukanye.

Mu kiganiro Rwandanews24 yagiranye na Muhirwa ushinzwe ibikorwa by’uruganda (Operator Manager System) avuga ko uruganda rwatangiye mu 2017 gifite intego zo gukemura ikibazo cy’inkweto zikorwa n’abanyarwanda. Icyo gihe inkweto zakorwaga n’abanyarwanda zari nke.

Mu byo uru ruganda rukora harimo inkweto za plastic, iza caoutchou. Kuri ubu bakaba  bari gukora inkweto zifunze z’abari n’abategarugori.

Ku birebana n’ibivugwa ko abaturage bakora amasaha y’ikirenga dore ko bivugwa ko batangira akazi saa kumi n’ebyiri na mirongo ine n’itanu za mu gitondo bagasoza saa mbiri z’ijoro, bagakora iminsi 7 kuri 7 nta kuruhuka.

Muhirwa yarabihakanye avuga ko abavuga ko bakora amasaha y’ikirenga babeshya.

Muhirwa avuga ko akazi bagatangira saa moya n’igice bagasoza saa kumi n’ebyiri n’igice za nimugoroba bakagira ikiruhuko cyo kurya cy’iminota 30 bagakora iminsi 6 muri 7.

Mu busesenguzi umukozi aba agomba gukora amasaha 45 mu cyumweru ariko ubuyobozi bw’uruganda bugaragaza ko bakora amasaha 60 mu cyumweru kandi ntibahabwe igihembo cy’amasaha y’ikirenga.

Ukuri guhari nk’uko uyu munyamakuru yabyiboneye akazi gatangira saa kumi n’ebyiri n’igice kagasozwa saa mbiri z’ijoro hakajyamo irindi tsinda risoza akazi saa kumi n’ebyiri n’igice za mu gitondo.

Ku birebana n’amasaha y’ikirenga Bwana Muhirwa avuga ko bajya bakora amasaha y’ikirenga bitewe n’ingano y’abakiriya bafite.

Umunyamakuru yamubajije niba koko bishoboka ko bagira amasaha y’ikirenga kuva kuwa mbere kugeza ku cyumweru ukwezi kugashira umwaka ugashira indi igataha yashubije ko abakoze amasaha y’ikirenga babihembewe.

Abajijwe kwerekana aho bahembeye ayo masaha y’ikirenga yavugwaga Bwana Muhirwa yaracecetse ntiyagira icyo asubiza. Nyuma umunyamakuru yongeye kumwibutsa kwerekana aho bahembeye amasaha y’ikirenga maze asubiza agira ati ” turaza kubireba dushoje ikiganiro”.

Guo Jin Lu,  Nyiri uruganda rwa Landy industries (R) ltd

Yavuze ko kimwe mu byatumye hafatwa icyemezo cyo gushyira uru ruganda mu Rwanda, ari umutekano waho

Muri uru ruganda kandi haravugwa ikibazo cyo gukatwa amafaranga mu buryo budasobanutse ndetse amatangazo aramanitse ku muryango ukinjira mu kigo. Ayo mafaranga akatwa mu buryo bukurikira:

Uwibagiwe Badge akatwa 500Fr, kujya kwituma ugakererwaho umunota umwe ukatwa amafaranga 1000, uwasibye umunsi umwe agakatwa amafaranga 20,000Fr.

Hamaze kwiyirukana abakozi barenga 30 bazira kuba barakaswe amafaranga bikageraho bagasanga aribo barimo umwenda uruganda kurusha kuba arirwo rubarimo umwenda ubwabo bakababona nta kindi gisigaye aho gukorera mu gihombo ko basezera mu kazi. Kamanzi Jeanne na Kamana Jean ni bamwe mu biyirukanye nyuma yo gukatwa amafaranga mu bihe bitandukanye.

Kamanzi Jeanne yabwiye Rwandanews24 ko yahisemo kureka gukorera uru ruganda nyuma y’aho bamukase amafaranga agashiduka ariwe urimo uruganda umwenda wa 10000 uruganda rukanga kumuhemba. Kimwe na mugenzi we Kamana yabwiye Rwandanews24 ko we yarimo uruganda umwenda wa 7,500 Fr aturutse kugukatwa amafaranga agahitamo kureka akazi

Icyo Ubuyobozi buvuga kuri ibi bibazo

Bwana Muhirwa  agaruka kuri ibi bibazo yagize ati “Sinemeranya nawe cyane ko ahantu hahurira abantu benshi iyo batageze kuri source babeshywa byinshi. Ibyo ntabiharira ntiwakata umukozi kuko yagiye kuri tuwalete kandi nawe ujyayo. Ibyo nta shingiro bifite. Nk’uko nabivuze uru ni uruganda tuba dushaka guproducinga buri kantu. Nk’uko mubizi dukora amasaha 24 kuri 24. Ibyo byumvikanisha imbaraga dushyiramo kugira ngo produits ziboneke zihagije. BityoMuri policy za company dushobora gushyiraho policy zo gufavoriza abantu kugira ngo bitabire umurimo kandi ku gihe. Imashini ziraninga (zikora) amasaha yose. Uyu munsi niba twesipekitinga(tugenzura) abakozi 400 kubera ko nta policy zibafata ngo bakore bitabire umurimo ugasanga uyu munsi haje abantu 200 urumva ko biteza igihombo. Bityo rero dushyiraho ingamba zimwe zisa zo kwitabira amasaha kandi buri gihe.”

Ku birebana n’ikiruhuko cya saa sita kidatangwa Bwana Muhirwa yavuze ko nta mpamvu yo gusohoka mu kigo kuko mu ruganda harimo resitora.

Naho kuba baruhuka iminota 30 gusa yagize ati  “Baruhuka isaha. Icyakora icyo nemera ntabwo abakozi bagira mu kiruhuko isaha imwe. Bafata team runaka abantu 3 bakagenda bagafata lunch bakagaruka hakajyayo abandi gutyo gutyo.”

Hu Ting Tina, umufasha wa nyiri uruganda, afatanyije n’umugabo we nibo bashoye amafaranga mu gushinga uru ruganda

Ku kibazo cy’uko hari abakozi birukanywe bazira kuba bakerewe muri lunch iminota 5 kugeza kuri 25 Bwana Muhirwa yagize ati “ Abantu birukanwa ntibaze kutumenyesha. Birumvikana dufite team y’abakozi barenga 2000 ntihabura urengana ariko urengana akwiye kuza hano agafashwa kurenganurwa aho kujya kubivuga hanze.

Uru ruganda ruvugwaho nanone ko rudatanga amasezerano arambuye y’akazi kuko batanga amasezerano y’amezi 3 yashira abakozi bagahita birukanwa bigatuma kuri uru ruganda hahora urujya n’uruza rw’abakozi baje gusaba akazi.

Ngo impamvu batinya gutanga kontaro ndende ni ugutinya kwishyura ibigenda ku mukozi nk’ubwitrganyirize bw’abakozi gushyirwa muri RAMA ndetse no gukwepa imisoro y’imishahara y’abakozi.

Emmy Karabaranga ni umwe mu bakozi bakorera uru ruganda akaba ahamaze imyaka 4. Yabwiye Rwandanews24 ko kuva yahatangira kugeza magingo aya nta kontaro arabona. avuga ko buri mezi atatu bamwirukana bakongera kumuha akazi bushya. Akaba avuga ko abayobozi baba banga kumutangira RSSB ndetse no kumwongeza umushahara.

Abajijwe kuri iki kibazo  Bwana Muhirwa yavuze ko iby’ayo makuru atabizi naho ku bijyanye n’uko hahora abakozi baje gusaba akazi yagize ati “ Abantu bakeneye akazi dufite ikigero cy’ubushomeri kiri hejuru. Si igitangaza ko abakozi bashobora kwicara hariya bategereje akazi”

Yabajijwe impamvu ibi biba ku ruganda rwabo gusa ku zindi nganda baturanye bitahaba kandi bigafata umwaka kuzamura ku myaka irenga itanu bihaba.

Yagize ati “Nk’uko leta idushishikariza gushaka umurimo niko abantu bari hariya baje gushaka umurimo. Ni ukuvuga ko dufite abakozi. Company yatangiye 2017 dufite abakozi barimo kuva 2017. Ese abo bakora bate niba umuntu amara amezi 3 bakamwirukana. Iyo myaka 5 bamaze bayikora bate niba umukozi akora amezi 3 bakamwirukana. Nanjye muvugana hano uyu ni umwaka wa 2 ndi hano.”

Umunyamakuru ati Wowe n’abo uvuga bakora mu biro ariko abakora imirimo iciriritse itari iyo mu biro birukanwa nyuma y’amezi3.

Muhirwa yagize ati “N’abandi barahari hano dutanga contract y’amezi 3 yarangira tugatanga iy’amezi6 yarangira tugatanga iy’umwaka.”

Yabajijwe byibura kwerekana contract y’umukozi umwe bo mu cyiciro cyo hasi byibura wasinyiwe iy’umwaka umwe cyangwa amezi 6 mu gusubiza iki kibazo yagize ati “ Contract turazifite”. Nubwo yemera ko bazifite ariko ntiyigeze byibura yerekana imwe muri izo contract nk’uko umunyamakuru yari yabimusabye

Muri uru ruganda havugwamo ruswa ishingiye ku mafaranga n’ishingiye ku gitsina. Uburyo bwo kwinjira mu kazi ugomba gutanga ruswa yaba iy’amafaranga cyangwa iy’igitsina ndetse n’amatangazo amanitse yiyama izi ruswa cyane cyane ishingiye ku mafaranga niyo yamanitswe igihe kirekire.

Niyoniringira Goreth ni umwe mu bakozi biyemerera batanze ruswa ishingiye ku gitsina kugira ngo agarurwe mu kazi. Mu kiganiro yagiranye na Rwandanews24, Niyoniringira Goreth yabajijwe impamvu yemeye gushyira hanze amakuru y’ubusambanyi avuga ko yabikoze agamije gushyira ukuri hanze kuko ngo iyi ruswa imeze nabi muri uru ruganda. Ati ” Iyi ruswa irahari kandi iravuza ubuhuha. inshuro nyinshi ba Supervisor ujya mu kazi bamaze kugusambanya ubundi wageramo ( Mu kazi) bagakomeza kukwiyenzaho bakubwira ko nutabaha bakwirukana. rwose ndifuza ko ibi bintu bicika kuko ntibakwiriye kudufatirana n’ubukene dufite ngo badukoreshe ibyo tudashaka.

yabajijwe koko niba koko yararyamanye na Derrick avuga ko babanje kuryamanira muri Veritas mu Izindiro  ariko bakaza kuva muri iyo lodge kuko igitanda cyaho cyari gishaje cyane byatumaga gikaka  kikabasakuriza cyane. nyuma bakomereje mu rugo kwa Derrick bucya bagarukana mu kazi.

Undi wavuzweho ruswa ishingiye ku gitsina n’uwitwa Bosco Kalinda wavuzweho gusambana n’umukobwa wari waje gusaba akazi amukuye kuri gate y’uruganda.  Bivugwa ko uyu mukobwa utashatse amazina ajya hanze mbere y’uko ajya mu kazi Bosco yaje gushaka umukozi ageze kuri gate ngo yatwaye uyu mukozi asigira numero ya telefoni uyu mukobwa aze kumuhamagara bavugane.

Yaba Kalinda Bosco, yaba n’uyu mukobwa ntawigeze wemera ko haba harabaye ruswa bakavuga ko abatanga aya makuru baba bababeshyera. Gusa uyu mukobwa yemera ko asanzwe aziranye na Bosco ariko itaba intandaro yo kuvugwaho gusambana nawe kugira ajye mu kazi.

Munyempara na Uwase Aime ni bamwe mu bakozi bavuga ko binjiye mu kazi babanje gutanga amafaranga ibihumbi 30 kuri buri umwe.  Munyempara ngo yayahaye umuyobozi wungirije ushinzwe abakozi muri uru ruganda na Uwase we ngo yayahaye Supervisor witwa Derrick. Uwitwa Niyoniringira Goreth nawe yivugira ko yaryamanye na Supervisor ngo agaruke mu kazi nyuma yo kwirukanwa

Umunyamakuru yamubajije kuri ruswa ishingiye ku gitsina maze arabyemera agira ati “Iyo caisse yigeze ibaho ariko simvuga ko iva mu buyobozi nyirizina kuko abakozi benshi baba bashaka akazi. Turabizi ko hari umukozi waca mu rihumye ubuyobozi akajya kwaka amafaranga ushaka akazi amubwira ko azakamuha niyo mpamvu ubona ubuyobozi bwabihagurukiye bukamenyesha buri muntu wese ugusaba amafaranga avuga ko azaguha akazi ko bidashoboka hano. Twagiye duhura n’abantu bavugaga ko babasabye amafaranga bababwira ko bazabaha akazi ariko twababaza ngo ni bande babasabye amafaranga bakabayoberwa ariko bagasobanura uburyo bari bambaye tugasanga ari abakozi bacu. Ni muri ubwo buryo twashyizeho iryo tangazo kugira ngo dukumire ntibizongere kubaho ukundi.”

Nubwo yemeye ko na ruswa ishingiye ku gitsina ihari ariko yanze kugira byinshi ayivugaho yibanda ku y’amafaranga.

Umunyamakuru yamubajije  ibya ruswa ishingiye ku gitsina itangwa kugira ngo umuntu ajye mu kazi , Muhirwa yamubajije abatanga iyi ruswa avuga ko itangwa n’abakozi bato birukanywe mu kazi bashaka kukagarukamo.

Umunyamakuru wa Rwandanews24 yamweretse inyandiko y’umukozi wiyemerera ko yasambanyijwe n’umukuriye mu kazi ubwo yari amaze kwirukanwa, akaba yaremeye kwitanga kugira ngo agaruke mu kazi

Bwana Muhirwa yagize ati “ Icyo kirenze icyaha gisanzwe cyo mu kazi cyakagombye  cyakageze   mu buyobozi bwa leta. Ni ukuvuga ubutegetsi n’izindi nzego nk’izo. Iyo ruswa ntayo nzi. Nta muntu nzi ukora ibintu nk’ibyo uhari. Niba ahari sinumva impamvu yaba akiri hano kuko leta idushishikariza kubirwanya kuko ni icyaha gikomeye.”

Umunyamakuru yamubajije niba yaba yageze muri service za security ngo bamuhe amakuru ahagije kuri iyi ruswa ishingiye ku gitsina. Bwana Muhirwa yashubije ko bakorana umunsi ku wundi. Ahubwo yahise abaza umunyamakuru uburyo amenya aya makuru bo batayazi.

Kuri iki kibazo rwandanews24 yagize iti “Hari umukozi waraye asambanywa ijoro ryose nyuma yo kwirukanwa azira ko yambaye bodaboda bivugwa ko zikorerwa hano we akavuga ko zisa. Uyu mukozi yarirukanywe Ariko Irambona Derick wari Supervisor we amubwira ko ari bumusubize mu kazi niyemera bakararana. Yari yirukanwe ku itariki ya 22 Ukuboza 2024 hari ku cyumweru. Bucyeye ku itariki ya 23 Ukuboza 2024 hari kuwa mbere yagarutse ku kazi abasirikirite banga ko yinjira ko yari yaraye yirukanywe. Uwo mukobwa yavuze ko yemerewe akazi na Derick kuko bararanye ijoro ryose. Yasabwe n’abasekirite kubishyira mu nyandiko akabisinya ubundi akinjira agatangira akazi. Niko byagenze n’inyandiko Rwandanews24 irayifite.Uwo mukobwa yitwa Niyoniringira Goreth nanubu aracyari mu kazi.”

                     Ibaruwa yanditswe na Goreth ihamya uburyo yasambanyijwe ijoro ryose na Supervisor we kugira ngo asubizwe mu kazi

Bwana Muhirwa yagize ati “Iyo caisse ntayo nzi ariko Sintekereza ko mu Rwanda twaba tugifite umuntu urengana gutya dufite ubuyobozi. Ntanegere n’ubuyobozi bwa Company. Birumvikana niba uwo muntu ari supervisor dufite ubuyobozi burenze umusepervisor kuko ubuyobozi ntiburangirira kuri Supervisor dufite administration nini. Sinabihakana cyangwa se ngo mbyemeze. Ariko in case byaba bibayeho…..”

Ati “Impamvu ntemeranya nawe 100% sinumva ukuntu byabaho dufite ubuyobozi ntugire uwo ubibwira niyo mu buyobozi bw’ikigo byaba byanze wasohoka ukajya hanze ubuyobozi busanzwe bukagukemurira ikibazo bukakurenganura.”

 

Nyuma yo kubazwa iki kibazo Bwana Muhirwa yahise agenda avuga ko ahamagariwe indi mirimo mu ruganda. Yaje gusimburwa nusanzwe ari umuyobozi wungirije ushinzwe abakozi Bwana Emmanuel Nduwayezu ageze imbere y’umunyamakuru ahindura inshingano avuga ko ashinzwe gusemura.

Umunyamakuru yagarutse ku kibazo cya Niyoniringira Goreth amwereka inyandiko Niyoringira ubwe yiyandikiye avuga ko yasambanyijwe kugira ahabwe akazi. Yavuze ko iyo dosiye atayizi.

Ati “ Ntabyo tuzi nitugira ibyo tumenya tuzababwira tugiye kubikurikirana”.

Hagarutswe nanone ku kibazo cy’umutekano mu kazi maze hagarukwa ku kibazo cy’abakozi batambara mask mu kazi, ingofero zirinda umutwe.

Bwana Emmanuel Nduwayezu yashubije ko ntabihari. Umunyamakuru yamubwiye ko afite amafoto atandukanye yo mu bihe bitandukanye yafatiwe mu ruganda ndetse anamwereke n’ayo yari yafashe muri icyo gitondo agaragaza abakozi bakora nta numwe wambaye mask n’ingofero irinda umutwe ndetse amubwira ko niba ashaka guhinyuza ayo mafoto yaza bakajya mu ruganda hagati bakirebera bari kumwe ubundi interview igakorerwamo, yagize ati “ Ngirango ibikoresho by’ubwirinzi birahari ikibazo n’uko bishobora gusaza bagatumiza ibindi hanze bigafata igihe. Icyo ntavuga nuko ni ukwemeza ko Bihari 100% ariko biba Bihari”

Umunyamakuru yamubajije impamvu ibyo bikoresho byaba Bihari hakaba nta mukozi n’umwe ubyambaye

Yavuze ko atemeranya n’uyu munyamakuru. Umunyamakuru yamusabye ko bajyana akabimwiyerekera imbonankubone. Yagize ati”Nujya gutaha tuhanyure. Iby’ibanze birahari. Kuba bidahari nuko biba byashize nabyo birimo biraza biri mu nzira kuva kuri za uniformes, gants udupfukamunwa bitewe naho ugiye gukorera. Ntabwo navuga ko bihagije.”

Igihe cyo gutaha kigeze yangiye umunyamakuru wa rwandanews24 kuhanyura ndetse amubuza gufata ifoto iyo ariyo yose yaba mu ruganda imbere ndetse no hanze yarwo.

Mu ruganda imbere abakozi bari mu kazintibambaye udupfukamunwa n’ibindi bikoresho byo kubungabunga umutekano w’abakozi mu kazi

Muri iki kiganiro hagarutsweho nanone ikibazo cy’abakozi bakora amasaha y’ikirenga ntibayemberwe ndetse n’abakozi badatangirwa umusoro n’umusanzu w’ubwiteganyirize bw’abakozi. Ku bijyanye n’amasaha y’ikirenga kimwe na mugenzi we yarabihakanye avuga ko nta Bihari naho ku bijyanye no kudatanga umusoro n’umusanzu w’ubwiteganyirize bw’abakozi Bwana Nduwayezu Emmanuel yavuze ko nta n’umwe bataratangira imisoro n’imisanzu y’ubwiteganyirize bw’abakozi.

Nyuma y’uko umunyamakuru avuye muri iki kigo, habaye umukwabu ukomeye wo kumenya umukozi waba yahaye Rwandanews24 amakuru y’ibibera mu ruganda ariko ntiyaboneka. Abibasiwe cyane muri uyu mukwabu ni abashinzwe umutekano aho biswe ko ari abagambanyi.

Nyuma kuva mu kwezi kwa mbere kugeza magingo aya, Nduwayezu Emmanuel utaravuzwe mu bihe bya mbere kuba yarijanditse muri ruswa, kuri ubu niwe wari ugezweho aho ngo yari yahawe misiyo yo gushakira abakozi uruganda.

Uyu mugabo kugira ngo ashyire umukozi mu ruganda, agomba guhabwa amafaranga ibihumbi mirongo itatu (30,000FR) ku mukozi ushaka akazi utayatanga ntukabone, umunyamakuru wa Rwandanews24 yamuhamagaye kuri telefoni ngo agire icyo avuga kuri aya makuru ntiyafata telefoni ndetse amwandikira ubutumwa bugufi kuri telefoni ariko ntiyasubiza. Ibi bikaba byarabaye nyuma y’uko babonanye n’umunyamakuru wa Rwandanews24.

Uwitwa Peter Bizimana yabwiye Rwandanews24 ko yihereye Emmanuel Nduwayezu amafaranga ibihumbi 30 ngo amushyire  mu kazi. Akaba avuga ko yakoresheje numero ya telephone ye akamwishyura kuri mobile money yatweretse message y’ayo mafaranga atubuza kuyishyira hanze. Ku munsi yatangiyeho ayo mafaranga ku munsi ukurikiye nibwo yahise ashyirwa mu kazi.

Muri rusange ruswa ivugwa muri iki kigo iraturuka kuba nta buryo buzwi bwo gupiganirwa akazi. Umukozi wirukanywe asimburwa mu buryo bwihuse bikozwe n’umukozi ushinzwe imicungire y’abakozi Emmanuel Nduwayezu cg se Supervisor wasezereye umukozi.

Igikorwa n’ukuza kureba abakozi ku muryango munini (Main Gate) baba baje gusaba akazi bakaba ushaka akazi babona ari benshi bagahita bashyiraho igiciro kitazwi n’uruganda kushaka akazi uyafite hafi akaba ariwe ugahabwa.

Ku bijyanye n’imisoro itangirwa abakozi ndetse n’umusanzu w’ubwiteganyirize bw’abakozi,  abakozi basaga 1803  ntibatangiwe amafaranga y’ubwiteganyirize bw’abakozi ndetse n’imisoro y’abakozi.

Raporo y’ubugenzuzi bw’imali muri uru ruganda yoherejwe umukuru w’uru ruganda Guo Jin Lu igaragaza ko bagombaga kwishyura amafaranga 274,942,170 ariko inyandiko mu nyandiko yaturutse mu bucungamari bw’uru ruganda yari yandikiwe umugore wa nyiri uruganda Hu Ting Tina yagaragaza ko bishyuye amafaranga miliyoni 143,807,170 bigaragara ko  Amafaranga agera kuri miliyoni 131,135,000 yanyerejwe. Ku misoro y’abakozi hagombaga gutangwa amafaranga muri raporo ya yoherejwe Guo Jin Lu iturutse ku bugenzuzi bw’imali bw’uru ruganda igaragaza hagombaga kwishyurwa amafaranga agera kuri 57,827,269. Service y’icungamari (Accountancy) yakoze raporo y’ibyo yatanze ku musanzu w’ubwiteganyirize bw’abakozi igaragaza ko bishyuye 14,552,269. Bigaragaza ko agera kuri   43,272,000 irengero ryayo ritagaragara kuko atagejejwe mu isanduku y’ubwiteganyirize bw’abakozi. iyi mibare ikaba ari iyasohotse muri  raporo rero yasohotse ku itariki ya 31 Ukuboza 2023. Izi raporo zombi zikaba zarageze kuri aba banyiri uruganda hakoreshejwe email kuko badakunze kuba mu Rwanda.

Kugeza ku itariki ya 31 Ukuboza 2024 uruganda rwari rufite abakozi 2007. Abagera ku 1803 ntibagira amasezerano y’akazi kandi ntibatangirwa RSSB n’umsoro w’umurimo.