Rwandanews24

Nyamasheke: miliyoni 130Frw zigiye kwifashishwa mu kurwanya imirire mibi n’igwingira
NEWS

Nyamasheke: miliyoni 130Frw zigiye kwifashishwa mu kurwanya imirire mibi n’igwingira

Oct 13, 2025

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye hatangije uburyo bushya bwo kurwanya igwingira binyuze mu koroza inkoko amakoperative agahabwa inshingano zo guha amagi ingo mbonezamikurire baturanye.

Ni nyuma y’aho bigaragaye ko uburyo bwari busanzwe bukoreshwa bwo guha inkoko ingo zifite abana bari munsi y’imyaka ibiri budatanga umusaruro ushimishije bitewe n’uko hari abazigurisha n’abaziburira ibiryo ntizikomeze gutera.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa n’ubuhinzi FAO binyuze mu mushinga JPRWEE ushyirwa mu bikorwa n’Umuryango INADES Formation bahaye inkoko 2000 amakoperative abiri yo mu Karere ka Nyamasheke.

Bashyize umukono ku masezerano avuga ko 10% by’umusaruro w’amagi azajya ahabwa ingo mbonezamikurire ku buntu mu kurwanya igwingira n’imirire mibi.

Umukozi wa FAO uhagarariye umushinga JP.RWEE ugamije guteza imbere abagore bo mu cyaro no kurwanya imirire mibi n’igwingira, Mukamana Josepha, yavuze ko bashaka kongera amagi mu cyaro.

Ati “Twahisemo kuza gufasha izi koperative kugira ngo twongere umusaruro w’inkoko, tubone amagi adufasha kurwanya imirire mibi n’igwingira”.

Koperative Haguruka Ukore Jarama yo mu Murenge wa Gihombo yatewe inkunga y’arenga miliyoni 50Frw, naho Koperative yo mu Murenge wa Kilimbi iterwa inkunga y’arenga miliyoni 80Frw.

Umuyobozi wa Koperative Haguruka Ukore Jarama, Dusabimana Ruth yavuze ko abaturage ba Nyamasheke bamaze gusobanukirwa akamaro k’amagi.

Ati “Imbogamizi bamwe bari bafite ni ukubona aho bayagurira. Inkoko zitera baduhaye turabizeza ko tuzazitaho zatangira gutera, 10% by’amagi twabonye tukajya tuyaha ingo mbonezamikurire kugira ngo abana bacu barye amagi bityo bibarinde imirire mibi n’igwingira”.

Isesengura Akarere ka Nyamasheke gaherutse kwikorera ryagaragaje ko mu 2025 igwingira ry’abana muri aka karere ryagabanyutseho 16,6% rigera kuri 21.2% rivuye kuri 37,8% mu 2020.

Umuyobozi wa gahunda z’Umuryango INADES Formation Rwanda, ushyira mu bikorwa uyu mushinga,
Hitimana Celestin, yasabye abahawe izi nkoko kuzitaho kugira ngo urwunguko rwazo ruzabafashe kwihaza ku bikomoka ku matungo.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Mukankusi Athanasie, mu kiganiro na IGIHE dukesha iyi nkuru yavuze ko mu byabafashije kugabanya umubare w’abana bagwingira harimo gushishikariza ababyeyi kugaburira abana babo amagi.

Ati “Mu bitera imirire mibi n’igwingira harimo impamvu nyinshi zirimo no kutabona ibikomoka ku matungo, cyane cyane amagi kuko ubushakashatsi bwagaragaje ko kugaburira umwana igi rimwe ku munsi bishobora kurinda umwana kujya mu mirire mibi”.

Koperative yo mu Murenge wa Gihombo yahawe inkoko 750 mu gihe iyo mu Murenge wa Kilimbi yahawe inkoko 1250.

Izi nkoko 2000 zifite ubushobozi bwo gutera amagi atari munsi ya 1800 bivuze ko buri munsi ingo mbonezamikurire zo muri iyi mirenge zizajya zihabwa amagi atari munsi ya 180 ku buntu.