Nyamasheke: Umuhanda w’ibilometero 21 watangiye gukorwa witezweho guhindura ubuzima bw’abazawukoresha
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwatangaje ko bwatangiye imirimo yo gutsindagira umuhanda Bushenge-Shangi-Nyabitekeri, witezweho koroshya ubuhahirane hagati y’iyi mirenge uko ari itatu no kuyikura mu bwigunge.
Bushenge, Shangi na Nyabitekeri ni imwe mu mirenge 10 y’Akarere ka Nyamasheke ikora ku Kiyaga cya Kivu igoye kuyigeramo bitewe n’uko umuhanda uyihuza n’umuhanda wa kaburimbo wa Kivu Belt wari warangiritse cyane.
Dan Nkurunziza, Umuyobozi w’Umushinga RW0398 ukorera muri ADEPR Bucumba mu Murenge wa Nyabitekeri yabwiye IGIHE ko yategaga moto ya 16000Frw, 8000Frw kugenda na 8000Frw kugaruka.
Ati “Twishimiye kuba uyu muhanda watangiye gukorwa, bizagabanya ikiguzi cy’urugendo. Uyu muhanda utarangirika wahozemo imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange dufite icyizere ko numara gukorwa izo modoka zizasubiramo, abatuye iyi mirenge bakava mu bwigunge”.
Uyu muhanda Bushenge-Shangi-Nyabitekeri niwo uhuza abaturage b’iyi mirenge uko ari itatu n’ibitaro bya Bushenge. Kuba utari ukoze byari imbogamizi ku kugeza abarwayi kwa muganga by’umwihariko mu gihe cy’imvura, kuko iyo imvura yabaga yaguye wanyereraga cyane.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse yabwiye IGIHE ko imirimo yo gukora uyu muhanda yatangiye ndetse ko mu rwego rwo kuwihutisha bashyizemo ibigo bitatu byo kuwukora.
Ati “Umuhanda twatangiye gukora, ni umuhanda wa Bushenge-Shangi- Ntango, uva hariya ku bitaro bya Bushenge ukagera Nyamirundi hasi. Hari kompanyi eshatu ziri kuwukora uzanihuta. Ni umuhanda bazakora mu buryo bwa Feeder Roads batsindagira umuhanda na laterite, bakora ibiraro byose biwurimo, ndetse n’inzira z’amazi ku buryo uzaba ukoze mu buryo bw’umuhanda ukomeye cyane”.
Meya Mupenzi avuga ko mu byo biteze kuri uyu muhanda harimo koroshya itumanaho n’ubuhahirane.
Ati “Umuhanda ni kimwe mu bituma bituma ari ubuhinzi bugenda neza, ubucuruzi bugenda neza, ku buryo mu gihe uzaba umaze kuzura tuzahita tubona iterambere ry’ubukungu ryiyongera cyane muri iriya mirenge, aho abaturage bezaga bakabura uko bageza umusaruro ku muhanda wa kaburimbo. Iyo imvura yabaga yaguye abenshi ntibabonaga uko bagera kuri kaburimbo uretse bake begereye amazi bakoreshaga amato kugira ngo bagere hano i Nyamasheke kuri kaburimbo”.
Uyu muhanda biteganyijwe ko imirimo yo kuwukora izaba yarangiye mu mwaka umwe n’amezi 8, itwaye arenga miliyari 8Frw.

