Rwandanews24

Perezida Bassirou Diomaye Faye yahuye n’Abanya-Sénégal baba mu Rwanda
NEWS

Perezida Bassirou Diomaye Faye yahuye n’Abanya-Sénégal baba mu Rwanda

Oct 19, 2025

Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda, yahuye n’Abanya-Sénégal batuye mu Rwanda hamwe n’abayobora ibigo by’ubucuruzi byo muri icyo gihugu bihakorera.

Ubutumwa bwashyizwe ku rubuga rwa X rwa Perezidansi ya Sénégal bugaragaza ko ibyo biganiro byabereye i Kigali ku mugoroba w’itariki 18 Ukwakira 2025.

Ni ibiganiro byabaye nyuma y’uko kuri uwo munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe mu Rwanda, Perezida Faye yari yabanje guhura n’abayobozi bakuru b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) na Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Nelly Mukazayire baganira kuri siporo n’ubukerarugendo.

Perezidansi ya Sénégal yavuze ko uwo muhuro wa Perezida Faye n’Abanya-Sénégal baba mu Rwanda waranzwe no kungurana ibitekerezo ku ngingo zirimo gukunda igihugu.

Byibanze kandi ku gushimangira uburyo abo Abanya-Sénégal bari mu mahanga bagira uruhare mu gutuma icyo gihugu kimenyekana ku ruhando mpuzamahanga.

Nyuma y’ubwo butumwa bwashyizwe kuri X, Ambasaderi w’u Rwanda muri Indonésie, Sheikh Abdul Karim Harerimana, yabutanzeho igitekerezo agaragaza uburyo Abanya-Sénégal ari abantu beza kandi bakomeye ku Bunyafurika.

Ati “Nabanye n’Abanya-Sénégal kuva mu myaka ya 1970, mu bihugu bitandukanye bya Afurika cyane cyane mu Rwanda. Bazwiho ubuhanga, ubupfura n’impumeko y’ubumwe bwa Afurika. Iyo bari hano bumva batekanye nk’iwabo. Harahagahoraho ubucuti hagati y’Abanya-Sénégal n’Abanyarwanda hamwe n’ubumwe bwa Afurika.”

Perezida Diomaye Faye ari mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda kuva ku wa 17 Ukwakira 2025, aho yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, n’abayobozi b’inzego zitandukanye, ndetse asura ibikorwa bitandukanye.

Uru ruzinduko rwasize hashyizwe umukono ku masezerano atanu mashya y’imikoranire hagati y’ibihugu byombi, mu nzego zirimo ubuhinzi n’ubworozi, iterambere n’ubuzima.

Abanya-Sénégal baba mu Rwanda bunguranye ibitekerezo n’ubuyobzoi bw’Igihugu cyabo

Perezida Bassirou Diomaye Faye yahuye n’Abanya-Sénégal baba mu Rwanda