Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na uherutse gutorerwa kuyobora AfDB
Baganiriye ku bufatanye bw’u Rwanda n’iyi banki, aho impande zombi zakorana mu bihe biri imbere.
Dr Sidi Ould Tah azatangira ishingano ze muri Nzeri 2025.
Yatowe ku wa 29 Gicurasi 2025 n’Inama y’Ubutegetsi y’Abaguverineri igizwe na ba Minisitiri b’Imari n’Ubukungu cyangwa ba Guverineri ba Banki Nkuru z’ibihugu binyamuryango.
Dr Sidi Ould Tah w’imyaka 60 akomoka muri Mauritanie. Afite imyaka 35 y’inararibonye mu bijyanye n’imari.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, Perezida Kagame yahuye na Dr Sidi Ould Tah, uherutse gutorerwa kuyobora Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, AfDB.
Baganiriye ku bufatanye bw’u Rwanda n’iyi banki, aho impande zombi zakorana mu bihe biri imbere.
Dr Sidi Ould Tah azatangira inshingano ze muri Nzeri 2025.
Yatowe ku wa 29 Gicurasi 2025 n’Inama y’Ubutegetsi y’Abaguverineri igizwe na ba Minisitiri b’Imari n’Ubukungu cyangwa ba Guverineri ba Banki Nkuru z’ibihugu binyamuryango.
Dr Sidi Ould Tah w’imyaka 60 akomoka muri Mauritanie. Afite imyaka 35 y’inararibonye mu bijyanye n’imari.
Ibyo wamenya ku mikoranire y’u Rwanda na AfDB
Hashize imyaka 60 AfDB ikorana n’u Rwanda. Ikorana n’u Rwanda mu mishinga igamije iterambere irimo nk’iy’ibikorwaremezo, iyo gukwirakwiza amazi n’amashanyarazi, ubwikorezi n’ibindi.
Mu myaka 60 ishize, AfDB yagize uruhare runini mu iterambere ry’u Rwanda, aho imaze kurutera inkunga ya miliyari 3,1$ mu mishinga 96 itandukanye.
Nibura 86% by’ishoramari ryayo mu Rwanda byibanda ku bikorwa byo kugeza amazi n’amashanyarazi ku baturage n’ubwikorezi.
Mu bikorwa remezo, 46% mu mishinga yayo iba mu bijyanye n’ingufu, 28% mu bijyanye n’amazi n’isukura, naho 13% isigaye iri mu bijyanye n’ubwikorezi.
AfDB yafashije u Rwanda mu mishinga itandukanye nka Kivu Belt, hari Carnegie Mellon University – Africa, School of Architecture and Built Environment (SABE), mu kubaka imihanda ya Kagitumba – Kayonza – Rusumo na Base – Rukomo – Nyagatare.
Harimo kandi umushinga wo mu Kiyaga cya Kivu ujyanye no gucukura gaz methane, mu bwikorezi, cyane mu mushinga w’imodoka zitwara abagenzi zikoresha amashanyarazi.
Hari umushinga wo kubaka Ikibuga cy’Indege cya Bugesera, uwo gushyiraho ikigo cy’icyitegererezo mu bijyanye n’indege n’ibindi.
Iyi banki kandi yabanye n’u Rwanda mu bihe bitandukanye by’amage aho nko mu bihe bya COVID-19, yatanze miliyoni 100$ yo kunganira Guverinoma y’u Rwanda, inafasha mu gushyiraho Ikigega Nzahurabukungu.
Muri rusange, AfDB ikorana n’ibihugu 54 bya Afurika na 27 byo hanze yayo.
Kuva mu 1964 imaze gutanga miliyari 112,5$ nk’inkunga cyangwa inguzanyo, yakoreshejwe mu mishinga 5588 irimo 239 yemejwe, 1002 iri gushyirwa mu bikorwa na 4130 yasojwe, mu bihugu bitandukanye.
Ni imishinga ikorwa mu nkingi eshanu zirimo kugeza amashanyarazi kuri bose, kwihaza mu biribwa, guteza imbere inganda n’ibikorerwa muri Afurika, guhuza uyu mugabane ukize ku mutungo kamere no guteza imbere ubuzima bw’Abanyafurika.
