Perezida Kagame yakiriye Daniel Chapo uyobora Mozambique
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa 27 Kanama 2025 yakiriye mu biro bye mugenzi we uyobora Mozambique, Daniel Francisco Chapo watangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda.
Abakuru b’ibihugu bagiranye ibiganiro mu muhezo, byerekeye ubufatanye busanzwe hagati y’u Rwanda na Mozambique mu nzego z’ingenzi.
Perezida Chapo yageze mu Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 27 Kanama, yakirwa ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali n’abayobozi barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe.
Ambasaderi wa Mozambique mu Rwanda, Amade Miquidade, yasobanuriye itangazamakuru ko uruzinduko rwa Perezida Chapo mu Rwanda rugamije ubufatanye mu nzego zirimo umutekano n’ubukungu.
Yagize ati “Byiyongera ku birebana na politiki n’umutekano, uruzinduko rwa Perezida kandi rureba no ku rwego rw’ubukungu. Hateganyijwe inama n’abashoramari barimo abahagarariye urwego ruteza imbere ishoramari.”
Uyu mudipolomate yasobanuye ko nyuma y’ikiganiro cy’abakuru b’ibihugu bombi, kuri uyu wa 27 Kanama hateganyijwe inama ihuza abayobozi bo mu nzego zitandukanye z’u Rwanda na Mozambique, irebana n’ubufatanye.
Byateganyijwe ko Perezida Chapo asura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, yumve ubuhamya, anirebere ibimenyetso ku mateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo mbere yo kongera kwiyubaka.
Ku wa 28 Kanama, Perezida Chapo azaganira n’abashoramari bo mu Rwanda barimo abifuza gushora imari muri Mozambique, asure icyanya cyahariwe inganda giherereye i Masoro kugira ngo arebe iterambere uru rwego rugezeho n’ibyo igihugu cye cyakwigana.
Perezida Chapo ateganya guhura n’Abanya-Mozambique baba mu Rwanda, barimo abakorera mu nzego zirimo ubwubatsi. Uruzinduko ruzapfundikirwa n’ikiganiro azagirana n’abanyamakuru, abasobanurira uko ruzaba rwagenze.


