Rwandanews24

Perezida Kagame yasuye umuhanda wa Formula 1 muri Azerbaijan
NEWS

Perezida Kagame yasuye umuhanda wa Formula 1 muri Azerbaijan

Sep 22, 2025

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 21 Nzeri 2025, Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko muri Azerbaijan yasuye umuhanda uberamo amasiganwa y’imodoka nto za Formula 1.

Umukuru w’Igihugu ari mu ruzinduko rw’iminsi itatu i Baku kuva ku wa 19 Nzeri. Ni uruzinduko rushimangira umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na Azerbaijan.

Ku munsi wa nyuma w’uruzinduko rwe, Perezida Kagame wari kumwe na Minisitiri w’Urubyiruko na Siporo muri Azerbaijan, Farid Gaibov, bajyanye gusura umuhanda wa Baku City Circuit.

Uyu ni umuhanda umaze imyaka umunani wubakiwe kwakira amasiganwa ya Formula 1. Kuva icyo gihe ukaba ari umwe ikinirwaho rimwe mu masiganwa 24 y’iri rushanwa.

Mu mpera z’iki cyumweru, uyu muhanda wakiriye Azerbaijan Grand Prix, aho yegukanwe na Max Verstappen ukinira Red Bull Racing, uri guhangana no kwisubiza umwanya wa mbere muri uyu mwaka ufitwe na Oscar Piastri ukinira McLaren.

Mu mwaka ushize ni bwo Perezida Kagame yatangaje ku mugaragaro ko u Rwanda rwatanze kandidatire yo kwakira Formula 1 ku nshuro ya mbere muri Afurika mu myaka 32 ishize.

Kuva icyo gihe ibiganiro byo kwakira iri siganwa riyoboye andi ku Isi mu yo mu modoka byarakomeje, ndetse na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, aherutse gutangaza ko birimbanyije kandi biri mu murongo mwiza.

Indi mihanda ya Formula 1 Perezida Kagame yasuye harimo uwa Marina Bay Street Circuit uri muri Singapore na Lusail International Circuit uherereye muri Qatar.