REG iraburira abaturage kwirinda kwishyura amafaranga mu ntoki mu kurwanya ruswa
Ubuyobozi bwa Sosiyete Ishinzwe Ingufu mu Rwanda, REG, bwasabye abaturage kwirinda kwishyura serivisi zayo mu ntoki mu rwego rwo kurwanya ruswa ahubwo bagakoresha banki n’irindi koranabuhanga.
Ni ubutumwa bwagarutsweho kuri iki Cyumweru, tariki ya 2 Ugushyingo 2025, ubwo ubuyobozi bwa REG bwifatanyaga n’abanya-Kigali muri Siporo Rusange ‘Car free day’.
Umuyobozi Mukuru wa REG, Zingiro Armand yabasabye kwirinda kwishyura mu ntoki serivisi zitangwa na REG ahubwo bagakoresha banki n’irindi koranabuhanga, anabasaba gutanga amakuru kuri ruswa mu gihe hari aho bayiketse kugira ngo inzego zibishinzwe zibikurikirane.
Yavuze ko nka REG bahagurukiye ikibazo cya ruswa gishobora kugaragara mu bakozi bacyo kandi igomba kurandurwa burundu binyuze muri gahunda ya ‘Ruswa Oya’.
Umuvunyi Mukuru, Nirere Madaleine, yashimye ubukangurambaga bwatangijwe na REG bugamije kurwanya ruswa, yemeza ko bigamije kuyihashya burundu muri serivisi zitangwa.
Nirere yavuze ko urebye ahakiri icyuho cya ruswa ari mu mitangire ya serivisi, bityo ko bisaba kunoza imitangire yayo mu guhashya ruswa.
Yongeyeho ko hakwiye kuvugururwa imitangire ya serivisi kugira ngo abaturage bashaka serivisi babashe kuzibona neza kandi ku gihe, bareke gusiragizwa kuko ari byo biba intandaro ya ruswa, bigaha n’icyuho abamamyi bajya biyitirira ko ari abakozi ba REG bakambura abaturage amafaranga.
Yasabye abaturage kujya batanga amakuru kuri ruswa kuko bifasha mu kugabanya abayisaba cyangwa abayitanga.
Umuvunyi Mukuru yasabye ibigo bitandukanye gukomeza ubukangurambaga bugamije guhashya ruswa no kwigisha abaturage.
Icyegeranyo kuri ruswa (Rwanda Bribery Index) cyakozwe n’Umuryango Transparency International Rwanda muri 2024, kigaragaza ko REG iri ku mwanya wa gatatu mu bigo bigaragaramo ruswa ku kigero cya 7,80% bivuye kuri 5,80% mu 2023 ndetse na WASAC igakurikiraho n’igipimo cya 7,20%.


