REG yateguje ibura ry’amashanyarazi mu Ntara y’Amajyepfo
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu, REG, yateguje ibura ry’amashanyarazi mu bice bitandukanye by’uturere two mu Ntara y’Amajyepfo kubera imirimo yo gusana Sitasiyo ya Gisagara.
REG yatangaje ko kubera imirimo yo gusana Sitasiyo ya Gisagara, hateganyijwe ibura ry’amashanyarazi ku wa Gatatu tariki ya 20 Kanama 2025 kuva Saa yine za mu gitondo kugera Saa Munani z’amanywa, bisobanuye ko ari amasaha ane.
Mu itangazo yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo, REG yakomeje igaragaza ko amashanyarazi azabura mu Karere ka Gisagara n’ibindi bice byo mu turere tune two mu Ntara y’Amajyepfo.
Yakomeje iti “Amashanyarazi azabura mu Karere ka Gisagara, ibice by’Uturere twa Nyanza, Huye, Ruhango na Nyaruguru.”
Yakomeje isaba ko abantu bazitondera insinga z’amashanyarazi kuko umuriro ushobora kugaruka mbere y’isaha yateganyijwe.
REG kandi yiseguye ku bafatabuguzi bayo kubera ibura ry’umuriro rizaba mu gihe iyo mirimo yo gusana sitasiyo izaba ari gukorwa.
