Rwandanews24

Rubavu:Indwara y’uburenge yatumye amatungo yo mu mirenge itatu ashyirwa mu kato
NEWS

Rubavu:Indwara y’uburenge yatumye amatungo yo mu mirenge itatu ashyirwa mu kato

Oct 22, 2025

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) cyashyize mu kato amatungo yo mu Mirenge ya Kanama, Nyakiriba na Kanzenze yo mu Karere ka Rubavu, nyuma y’uko hagaragaye indwara y’uburenge (Foot and Mouth Disease) mu nka zaho.

Mu byo aborozi basabwe harimo gukumira ubucuruzi bw’ibikomoka ku matungo (amata, inyama n’impu), muri iyi mirenge itatu. Ni mu gihe abafite amatungo yagaragaje ubwo burwayi cyangwa abukekwaho kumenyesha abakozi bashinzwe ubworozi mu mirenge bororeramo ndetse agahita avanwa mu yandi.

RAB ivuga ko iyi ndwara yibasira cyane amatungo arimo inka, ihene, intama n’ingurube.

Indwara y’uburenge izwiho kwandura vuba no kumara igihe kinini mu matungo yanduye, ikaba ishobora guteza igihombo gikomeye mu bworozi n’ubukungu bw’abaturage.

Mu itangazo ryasohowe na RAB, kuwa 21 Ukwakira 2025 yagaragaje ko iki cyemezo gishingiye ku Itegeko No. 54/2008 rigena uburyo bwo kurinda no kurwanya indwara zifata amatungo, aborozi bagomba gutanga amakuru mu gihe amatungo yabo agaragaza cyangwa akekwaho ibimenyetso by’uburenge, kugira ngo afatirwe ingamba hakiri kare.

RAB yanasabye ko ahagaragaye uburenge hajyaho ubwogero burimo imiti yica virusi, hagakumirwa urujya n’uruza rw’abantu n’amatungo muri ibyo bice.

Aborozi kandi basabwe kutazerereza amatungo no kuyagaburira mu rwuri kugira ngo hirindwe gukwirakwiza uburenge.

Mu rwego rwo kurushaho kongerera amatungo ubudahangarwa, RAB yatangaje ko inka zose zifite nibura amezi atandatu mu Karere ka Rubavu zigomba gukingirwa indwara y’Uburenge, urukingo rugatangwa buri mezi atandatu.

RAB yibukije kandi ko uzarenga ku mabwiriza yashyizweho azahanwa hakurikijwe ingingo ya 134 na 159 z’Itegeko No. 54/2008, rigena uburyo bwo kurinda no kurwanya indwara z’amatungo mu Rwanda.

Ikigo RAB cyasabye ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, inzego z’umutekano n’aborozi gukomeza gufatanya mu ishyirwa mu bikorwa ry’izi ngamba, kugira ngo indwara y’uburenge idakwirakwira mu Karere kose ka Rubavu no mu bindi bice by’Igihugu.