Rusizi: Abaturage batekewe umutwe bakodeshwa ubutaka bwa Leta
Abaturage bo mu Mirenge ya Gishoma na Nzahaha mu Karere ka Rusizi, bavuga ko batekewe umutwe bagakodeshwa ubutaka bwa Leta, kuri ubu bakaba bafite impungenge ko bashobora kubwamburwa.
Igishanga cya Gishoma, aba baturage bahingamo gisanzwe gicukurwamo Nyiramungeri, igice ishizemo kigaharirwa ibikorwa by’ubuhinzi.
Aha niho umutekamutwe yahereye agahimba ishyirahamwe rya baringa byavugwaga ko rigiye gutera inkunga abakobwa batewe inda imburagihe binyuze mu kubaha imirima yo guhingamo muri icyo gishanga, ndetse ubutaka buhabwa iryo shyirahamwe binyuze kuwacungaga icyo gishanga.
Umwe mu rubyiruko yagize yati “bavugaga ko ari ishyirahamwe ry’urubyiruko rwabyariye iwabo, kuko ntaho gukorera twari dufite, duhitamo kujya gufataho ngo twiteze imbere”.
Nyuma yo gukodesha ubu butaka uru rubyiruko, byarangiye budakoreshejwe icyo bwasabiwe cyo gufasha abakobwa babyariye iwabo ahubwo bwakodeshejwe abaturage bakajya bishyura hagati ya 65.000 Frw na 520.000 Frw bitewe n’ingano y’ubutaka wahawe.
Umwe mu baturage yagize ati “ namenye ko bari gutanga imirima, nyuma nshaka umusaza witwa Mandevu ambwira ko bakatira 65000 Frw, nahisemo gufata ahikubye kabiri nishyura 130.000 Frw, gusa yambwiye ko 120.000frw ari aya Nyirumurima, n’aho 10.000 ni aye yo kunywa agacupa”.
Nyuma abayobozi baje gusura iki gishanga babwira aba bahinzi ko ari isambu ya Leta ko itagurishwa , ko igihe icyo ari cyo cyose haje umushinga babakuramo.
Kugeza ubu, aba baturage bafite icyifuzo cy’uko basubizwa amafaranga yabo ndetse hagakurikiranwa ababatekeye umutwe.
Usibye aba bahinzi, hamaze kumenyekana abandi barenga 50 batekewe umutwe bagakodesha ubutaka bwo mu gishanga cya gishoma bose bakamwoherereza arenga miliyoni 5 Frw.
Gusa Umurenge wa Rwimbogo uracyakomeje kwakira amadosiye agaragaza ko batekewe umutwe kandi uru rutonde rushobora kwiyongera.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimbogo, Joas Nzayishima, yabwiye RBA ko na bo batunguwe no gusanga hari abaturage bakodeshejwe ubutaka bwa Leta.
Yagize ati “aya makuru twayakuye mu nteko z’abaturage, umuturage yavuze ko ubutaka bwo mu gishanga abugurishwa, dutangira gukurikirana uko ikibazo giteye bigaragara ko hari umutekamutwe wiyitiriye inzego za Leta gusa turacyakomeje kugikurikirana”.
Ku rundi ruhande abaturage babwiwe ko batazamburwa ubu butaka ngo busubizwe Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

