Rwandanews24

Rutsiro: Polisi yataye muri yombi umwarimu ukekwaho kwiba ibikoresho by’ishuri
NEWS

Rutsiro: Polisi yataye muri yombi umwarimu ukekwaho kwiba ibikoresho by’ishuri

Nov 4, 2025

Umwarimu w’imyaka 34 wo mu Karere ka Rutsiro yatawe muri yombi. Akekwaho kwiba ibirimo mudasobwa, amasahani abarimu bariraho, amakanya n’ibikombe abanyeshuri banyweragamo amazi ku kigo cy’ishuri yigishaho rya College De la Paix.

Amakuru y’ifatwa rye yamenyekanye ku wa 03 Ugushyingo 2025, nyuma yo kwiba telefone yo mu bwoko bwa Infinix y’umugore w’Umukuru w’Umudugudu wa Mukebera, aho yari asanzwe acumbitse.

Uyu yafatiwe mu Murenge wa Gihango, Akagari ka Congo-Nil, mu Mudugudu wa Mukebera.

IGIHEdukesha iyi nkuru yamenye ko uyu mwarimu wigishaga Amateka atari ubwa mbere yari aketsweho ubujura, dore ko mudasobwa yafatanywe ari imwe muri ebyiri zaburiwe irengero mu 2024, imwe yakoreshwaga n’Umuyobozi w’Ishuri n’umwungirije.

Izi mudasobwa zibwe nyuma y’uko umukozi wo mu bunyamabanga bw’ishuri yibwe imfunguzo, baje mu kazi mu gitondo basanga ibiro byose birangaye, kandi hibwe mudasobwa n’ibindi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihango, Munyambaraga Rutayisire Deogratias yatangaje ko yari umwarimu kuri College De la Paix akaba yatanywe ibikoresho birimo iby’ishuri.

Nyuma yo gufatwa yahise ashyikirizwa Sitasiyo ya RIB ya Gihango, kugira ngo itangire iperereza.