Rwandanews24

Serge Atikossie yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Bank of Africa Rwanda
NEWS

Serge Atikossie yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Bank of Africa Rwanda

Aug 19, 2025

Bank of Africa Rwanda yatangaje ko Serge Atikossie yagizwe umuyobozi mukuru wayo, asimbuye Vincent Istasse.

Iki cyemezo cya Bank of Africa Rwanda cyatangajwe mu cyumweru gishize. Yavuze ko izo mpinduka zigaragaza intambwe ikomeye banki ikomeje gutera mu gushimangira intego yayo yo guharanira gutanga serivisi z’indashyikirwa mu by’imari, ndetse no gutanga umusanzu mu guhanga udushya nk’uko biri mu ntego z’iterambere rirambye z’u Rwanda.

Serge afite inararibonye kuko amaze igihe kitari igito akora imirimo ijyanye na serivisi z’imari, ndetse no mu myanya y’ubuyobozi itandukanye. Yitezweho imiyoborere myiza no kurushaho kwegera abakiliya.

Bank of Africa Rwanda yagaragaje ko uburyo akoramo n’uko yegera abakiliya bihwanye neza n’intego zayo mu gufasha Abanyarwanda kugera kuri serivisi z’imari byoroshye, byihuse kandi binyuze mu mucyo.

Serge wagizwe Umuyobozi Mukuru wa Bank of Africa Rwanda yatangaje ko yishimiye inshingano nshya yahawe, ashimangira ko agiye gukomeza kugira uruhare mu iterambere rya banki ndetse n’abayigana, abifashijwemo n’abakozi bayo basanganwe ubumenyi n’inararibonye mu gutanga serivisi mu by’imari.

Ati “Ntewe ishema no kuba ninjiye muri Bank of Africa Rwanda, ikigo cy’imari kizwiho kwiyemeza kuba indashyikirwa no kunyura abakiliya bacyo. Dufatanyije tuzubakira ku byo banki imaze kugeraho, guhanga udushya no gukomeza guha abakiliya n’abafatanyabikorwa bacu serivisi bifuza.”

Vincent Istasse wari umaze imyaka ibiri ari Umuyobozi Mukuru wa Bank of Africa mu Rwanda, yagize uruhare mu iterambere ryayo no mu mikoranire yayo n’abakiliya, akaba yashimiye icyizere yagiriwe muri icyo gihe anifuriza amahirwe masa uwamusimbuye.

Yavuze ko afitiye icyizere Serge umusimbuye kuri izo nshingano cy’uko azakomeza kugira uruhare mu iterambere rya banki n’abayigana.

Ati “Ni iby’agaciro kuba narakoze nk’umuyobozi wa Bank of Africa mu Rwanda. Nishimiye ibyo twagezeho dufatanyije nk’ikipe, kandi mfitiye icyizere Serge Atikossie ko azageza banki ku rundi rwego rwisumbuyeho.”

Bank of Africa Rwanda yashimye abakiliya, abafatanyabikorwa n’abandi bakomeje kuyizera no gukorana nayo.

BANK OF AFRICA ni Banki y’ubucuruzi ikorera mu bihugu bisaga 18 muri Africa. Mu Rwanda, yatangiye mu mwaka wa 2015, ikomeza kwigarurira imitima y’abaturage binyuze mu mashami 14 ifite mu gihugu harimo umunani akorera mu Mujyi wa Kigali n’andi atandatu akorera mu Ntara zose z’igihugu.