Super Manager yagizwe umuvugizi w’abafana ba APR FC wagateganyo
Super Manager yamaze gugirwa umuvugizi w’abafana ba APR FC byagateganyo, nyuma y’uko uwari umuvugizi w’abafana ba APR FC Mugisha Frank umaze kumenyekana nka Jangwani atawe muri yombi.
Gakumba Patrick yarebye umukino wahuje Bugesera FC na APR FC kuri iki Cyumweru, kuri Stade ya Bugesera,Uyu mukino wari mu rwego rwo kwitegura umwaka mushya w’imikino wa 2025/26 ku makipe yombi..

Gakumba Patrick uzwi nka Super Manager akora ubushabitsi bwo kugurisha abakinnyi no guhagararira inyungu zabo, akaba umwe mu baryoshya ibiganiro byo ku mbuga nkoranyambaga aho afatwa nk’ufasha abamukurikira kuruhuka bitewe n’uko aganira asetsa cyane cyangwa se yibasira bamwe mu bahanzi bagezweho.
APR FC izakina CAF Champions League izahura na Pyramids yo mu Misiri mu mikino iteganyijwe hagati ya tariki 19-21 Nzeri 2025, mu gihe uwo kwishyura uzaba nyuma y’icyumweru kimwe.

