Rwandanews24

Trump yasabwe n’abadepite gusobanura iby’amasezerano Amerika iteganya kugirana na RDC
NEWS

Trump yasabwe n’abadepite gusobanura iby’amasezerano Amerika iteganya kugirana na RDC

Aug 12, 2025

Abadepite 51 bo mu ishyaka ry’Aba-Démocrates muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bandikiye Perezida Donald Trump na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, babasaba ibisobanuro ku masezerano ajyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro igihugu cyabo gishaka kugirana na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu ibaruwa ifunguye banditse tariki ya 8 Kanama 2025, aba badepite bagaragarije Trump na Rubio ko ubutegetsi bwabo butigeze buganira n’abadepite kuri gahunda y’aya masezerano cyangwa se ngo buhe abaturage muri rusange amakuru yumvikana kuri iyi gahunda.

Yagize ati” nk’abagize inteko  tubabajwe cyane n’uko ubuyobozi bwanyu butaganirije Inteko, ntibwanashyira ibintu mu mucyo bitewe n’ikibazo cy’umutekano wazambye, icy’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, icy’umurimo ndetse n’ibidukikije bifitanye isano n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri RDC.”

Aba badepite bayobowe na Linda Sánchez basobanuye ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ari rwo rwego rukorerwamo ibibi byinshi birimo kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu nko gukoresha abana mu birombe, imirimo y’agahato, uburenganzira bw’abakozi bugakandagirwa.

Bati “Abarenga miliyoni 7,8 bakuwe mu byabo, abasivili bagera ku 7.000 baricwa, abandi ibihumbi bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu bice bihuzwa n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.”

Depite Linda na bagenzi be bakomeje bati “Mu bacukuzi ba cobalt bagera ku 350.000, abagera ku 80.000 bakoreshwa imirimo y’agahato ibangamira ubuzima bwabo, nta burinzi bahabwa. Abana bagera ku 40.000, bamwe bafite imyaka irindwi bakoreye muri ubu buryo bugoye.”

Aba badepite bashingiye kuri izi mpamvu, basaba ubutegetsi bwa Trump gutegura uburyo bwatuma bubona ibitekerezo bw’Abanyamerika ku masezerano y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro buteganya kugirana na RDC.

Bati “Ubu buryo bwaba umwanya w’ibiganiro bifatika n’Inteko ndetse n’abandi bafatanyabikorwa, cyane cyane abaturage bagizweho ingaruka cyane n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’amakimbirane mu karere.”

Bagaragarije Trump na Rubio ko mbere y’uko abayobozi bo muri RDC bongera kugirira uruzinduko i Washington, bifuza ko ubutegetsi bwa Amerika bwazaba bwarahaye Inteko amakuru agezweho ku biganiro bigana kuri aya masezerano.

Mu ntangiriro za 2025, Perezida Félix Tshisekedi ni we wasabye ubutegetsi bwa Trump ko bwashora imari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri RDC, kugira ngo na bwo bufashe igihugu cye kubaka inzego z’umutekano.

Trump yemeye icyifuzo cya Tshisekedi, agaragaza ko ubu bufatanye buzashingira ku musaruro w’amasezerano y’amahoro RDC yagiranye n’u Rwanda tariki ya 27 Kamena 2025.