Tshisekedi yanze ibyo gushyira AFC/M23 mu biganiro by’Abanye-Congo
Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yavuze ko Abanye-Congo badakeneye umuhuza kugira ngo bakemure amakimbirane bafitanye kandi ko kuyakemura bidasaba gufata intwaro.
Ubu butumwa yabutangiye mu nama y’ihuriro Union Sacrée risangiye ubutegetsi yabereye i Kinshasa ku wa 30 Kanama 2025, akomoza kuri gahunda y’umuryango wa Thabo Mbeki yo guhuriza Abanye-Congo mu biganiro by’amahoro.
Uyu muryango wateguye inama ngarukamwaka y’amahoro n’umutekano izabera muri Afurika y’Epfo kuva tariki ya 3 kugeza ku ya 5 Nzeri 2025. Wahaye ubutumire abo mu butegetsi bwa RDC n’ababurwanya kugira ngo bazayitabire, banabonere kujya mu biganiro by’amahoro.
Abatumiwe barimo abo muri Guverinoma ya RDC, abo mu biro bya Perezida Tshisekedi, Joseph Kabila wayoboye iki gihugu, Corneille Nangaa uyobora ihuriro AFC/M23, Moise Katumbi, Martin Fayulu na Thomas Lubanga uyobora umutwe wa CRP.
Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, tariki ya 29 Kanama, yatangaje ko nta muntu wo mu nzego z’iki gihugu n’ukorera mu biro bya Perezida Tshiskedi uzitabira ibi biganiro, kuko amagambo Mbeki yavuze mu mezi ashize yagaragaje ko atumva neza ibibazo by’Abanye-Congo.
Ubutumire bw’umuryango wa Thabo Mbeki bwamenyekanye hashize igihe gito abashumba bo muri Kiliziya Gatolika, Itorero Angilikani n’abandi bagize ihuriro ry’amadini n’amatorero muri RDC, batangaje umushinga w’ibiganiro by’amahoro bidaheza, bihuza Abanye-Congo.
Aba bashumba bagaragaje ko kugira ngo ibibazo byugarije RDC kuva muri Kamena 1960 ubwo yabonaga ubwigenge bikemuke, ubutegetsi bukwiye kuganira n’abo mu byiciro byose barimo n’abahagarariye imitwe yitwaje intwaro iburwanya nka AFC/M23 n’abadafite uruhande babogamiyeho.
Mu nama ya Union Sacrée, Perezida Tshisekedi yavuze ko ashyigikiye ko habaho ibiganiro by’Abanye-Congo ariko ko bigomba guhuza abashaka kubaka igihugu cyabo, bakakivana mu bibazo bimaze igihe kinini bicyugarije, kandi akaba ari na we ubitegura.
Yagize ati “Ni yo mpamvu mvuga ngo ‘Ibiganiro ari yego’ ariko bikaba iby’Abanye-Congo bashaka kongera kubaka igihugu cyabo, bakagikura mu bibazo, atari ba Banye-Congo bakoreshwa n’ibihugu by’ibituranyi. Nk’umugenga w’imikorere myiza y’inzego, umugenga wo kubana neza kw’abenegihugu, nta biganiro bizabaho bidashingiye kuri gahunda yanjye.”
Tshisekedi yavuze ko ashimira abantu bo hanze bashaka gufasha Abanye-Congo kuganira, ariko ko bakwiye gukora ibindi bibareba kuko Abanye-Congo ubwabo bashobora gukemura amakimbirane bafitanye.
Yagize ati “Ntabwo nzemera kurangazwa na gahunda z’ibiganiro hano na hariya. Ibiganiro bihoraho kandi bigomba kubera muri RDC. Abanye-Congo ntibakeneye umuhuza kugira ngo baganire, ntibagomba gufata intwaro kugira ngo bahangane mbere yo kujya mu biganiro. Abanye-Congo bagaragaje ko bagendera kuri demokarasi, baganira ku bwa demokarasi n’iyubahirizwa ry’amategeko mu gihugu cyabo.”
Ijambo rya Tshisekedi ritesha agaciro gahunda yateguwe n’abashumba b’amadini n’amatorero kuko umwihariko wayo wari ukudaheza Abanye-Congo mu biganiro by’amahoro. Rishobora guhungabanya gahunda ya Doha kuko yagaragaje ko ibiganiro by’Abanye-Congo barimo abafashe intwaro nka AFC/M23 bidakenewe.
