Rwandanews24

“Turimo gupfa buhoro buhoro, ni muturokore”, Inzara irimo guhitana abaturage ba Gaza umusubirizo nyuma y’icyumweru cy’ibihe bibabaje
NEWS

“Turimo gupfa buhoro buhoro, ni muturokore”, Inzara irimo guhitana abaturage ba Gaza umusubirizo nyuma y’icyumweru cy’ibihe bibabaje

Aug 2, 2025

Ababyeyi bareba abana babo bari guta ibiro umunsi ku wundi bitewe n’uko inkunga y’ibiribwa ikomeje gufatirwa na Israheli, bituma inzara itangira kwica abantu nk’uko inzobere zemeza ko inzara ikabije iri kuba muri ako gace.

Abaturage ba Gaza ntibari bakeneye icyemezo cy’inzobere z’Umuryango w’Abibumbye zemeza ko ibihe bibi cyane by’inzara biri kuba muri Gaza. Bamaze amezi bareba abana babo bari kugenda bashiraho.

Jamil Mughari, ufite imyaka 38, utuye Maghazi mu majyepfo ya Gaza yagize ati:“Abana banjye bose bamaze gutakaza hafi kimwe cya kabiri cy’ibiro byabo, umukobwa wanjye w’imyaka itanu asigaye apima ibiro 11 gusa naho umuhungu wanjye Mohammad we yahindutse amagufwa gusa. Abana banjye bose ni uko.”

Yakomeje avuga ko nawe ubwe yigeze gupima ibiro 85, ariko ubu asigaye apima 55 gusa. Aravunika cyane ashaka ibyo kurya ku muryango we. Yasobanuye ko hari igihe aba ari kugenda mu muhanda akumva ari kuzimira, akumva agiye kugwa, ariko akihagararaho.

Yongeyeho ati:”Hari n’igihe numva umubiri utangiye kunyeganyega.”

Muri iki cyumweru, Gaza yarenze ku bipimo bibiri bikomeye kandi bibabaje. Umubare w’abapfuye wemejwe na Leta ya Palesitina wageze ku 60,000, nubwo bivugwa ko nyirizina ushobora kuba urenze cyane, cyane ko benshi bakiri munsi y’ibisasu byasenye amazu yabo.

Ikiguzi cy’ubuzima kirakomeje kwiyongera cyane uko inzara ikomeza kwica abantu nk’uko ibisasu n’amasasu babahitana uko byiboneye.

Ku wa kabiri, itsinda ry’inzobere ku mutekano w’ibiribwa (IPC), rigizwe n’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye n’imiryango itanga ubufasha, ryari rimaze igihe riburira ku byago by’inzara, ryemeje ko inzira yo mu bihe bibi byarenzweho.

“Ibihe bibi kurusha ibindi by’inzara biri kuba ubu muri Gaza,” Ni amagamo yatangajwe na IPC isaba ko habaho agahenge kugira ngo harengerwe ubuzima bw’abantu n’ububabare bukabije.

Abaturage miliyoni 2.2 ba Gaza bamaze igihe baramenyereye inzara, babayeho bashakisha icyo barya buri munsi kubera uburyo Israheli ikomeje gukumira inkunga z’ibiribwa binyuze mu nzira zikomeye kandi zateguwe.