Uganda: Abarimu barahiriye gukomeza imyigaragambyo
Ihuriro ry’Abarimu muri Uganda, UNATU, ryagaragaje ko rigomba gukomeza ibikorwa by’imyigaragambyo mu gihe inzego z’ubuyobozi zitagira icyo zikora ku cyo basaba.
Perezida wa UNATU, Zadock Tumuhimbise, yavuze ko imyigaragambyo y’abarimu itagamije gusa imibereho myiza yabo ahubwo igamije umutekano ku banyeshuri b’ahazaza ha Uganda.
Ati “Imyigaragambyo izakomeza mu bice bitandukanye kandi iki gikorwa gitandukanye cyane n’ibindi twajyaga dukora mbere.”
Tumuhimbise yashinje Guverinoma gukomeza kubatenguha ku bijyanye no gushyiraho umushahara mwiza ku barimu nubwo bakomeje kugenda babyibutsa binyuze mu nzira zemewe n’amategeko.
Ati “Nyuma y’uko bigaragaye ko guverinoma itubahiriza isezerano ryayo, twatumije inama nkuru idasanzwe, twemeranya mu ibanga gukora imyigaragambyo.”
Mu bituma abo barimu bigaragambya harimo gusaba Guverinoma gushyira mu bikorwa ibijyanye n’imishahara yagenwe mu 2022 aho hari bamwe bayihawe abandi bagasigazwa inyuma.
Tumuhimbise yavuze ko ibikorwa by’imyigaragambyo bizagira ingaruka ku mitsindire y’abanyeshuri by’umwihariko mu masomo y’ubugeni.
Mu gihe amashuri afunguwe mu gihembwe cya gatatu, raporo igaragaza ko hari bamwe mu barimu bari kwigisha batitaye ku kuba ihuriro ryabo riri mu bikorwa byo kwigaragambya.
Komiseri wa Polisi mu Karere ka Kabale, Maj Godfrey Katamba, yahaye umuburo abarimu bakomeje kubuza abana kwiga, avuga ko umwarimu uzabifatirwamo azagerwaho n’ingaruka z’amategeko.

