Rwandanews24

Umuyobozi wa HCR agiye gusura u Rwanda
NEWS

Umuyobozi wa HCR agiye gusura u Rwanda

Aug 26, 2025

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Impunzi (UNCHR), Filippo Grandi, agiye gusura u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugira ngo aganire n’abayobozi bo muri ibi bihugu ku bibazo by’impunzi.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X ku wa 25 Kanama 2025, Grandi yatangaje ko ari mu nzira ajya muri ibi bihugu byombi, kandi ko yizeye ko gahunda za politiki zikomeje zizahagarika ubugizi bwa nabi bukorerwa abasivili ndetse n’ubuhunzi.

Yagize ati “Ndi mu nzira njya muri RDC no mu Rwanda. Gahunda za politiki zikomeje zishobora gutuma ingorane ziri kubera ku rubuga (urugomo rukorerwa abasivili n’ubuhunzi mu Burasirazuba bwa RDC) zikemurwa, mu gihe impande zose zakorana. UNHCR yiteguye gukora ibiyireba.”

Kuva u Rwanda na RDC byagirana amasezerano y’amahoro tariki ya 27 Kamena 2025, bibifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kimwe mu byashyizwemo imbaraga ni ugutegura uburyo bwo gucyura impunzi z’Abanye-Congo n’iz’Abanyarwanda.

Tariki ya 24 Nyakanga, intumwa z’ibi bihugu na HCR zahuriye i Addis Abeba muri Ethiopia, zifata imyanzuro itandukanye irimo gufasha impunzi gutaha ku bushake, kuzisubiza mu buzima busanzwe no kuzifasha kwiyubaka.

Hashingiwe kuri iyi myanzuro, ku wa 25 Kanama HCR yacyuye impunzi z’Abanyarwanda 533 zari zaragizwe imbohe n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, izishyikiriza Guverinoma y’u Rwanda. Hari izindi zirenga 100 zitegereje gutaha.

Uruzinduko rwa Grandi muri ibi bihugu rwitezeho umusaruro wisumbuyeho mu gukemura ibibazo by’impunzi, cyane cyane ibizibuza gutaha.