Rwandanews24

Walikale: M23 yasubije inyuma abarwanyi ba Wazalendo
NEWS

Walikale: M23 yasubije inyuma abarwanyi ba Wazalendo

Sep 15, 2025

Umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wasubije inyuma abarwanyi b’ihuriro rya Wazalendo bashakaga kuwukura mu birindiro ufite ku Musozi wa Bueni muri Teritwari ya Walikale mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ibyo byabaye mu mirwamo ikomeye yabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu ku itariki 13 ku musoza wa Bueni uri hagati ta Gurupoma ya Luberike na Waloa Yungu muri Walikale.

Ikinyamakuru Actualité cyatangaje ko byageze mu gitondo cy’itariki 14 kuri iki Cyumweru hagarutse ituze kuko imirwano yari yarangiye nta rusaku rw’amasau rucyumvika.

Abarwanyi ba Wazalendo bashakaga gukura AFC/M23 mu birindiro ifite kuri uwo musozi kuva muri Kamena uyu mwaka ariko uwo mutwe ubabera ibamba ubasubiza inyuma berekeza muri Gurupoma ya Waloa Yungu.

Ibyo birindiro byagumye mu maboko y’umutwe wa AFC/M23 wabigezemo muri Kamena uyu mwaka ubwo wari mu rugamba rwo gukura inyeshyamba za Wazalendo mu birindiro byazo bya Buhimba muri Gurupoma ya Waloa Yungu.