Rwandanews24

Wazalendo yasuzuguye itegeko rya FARDC ryo gukuraho bariyeri ikusanyirizaho imisoro
NEWS

Wazalendo yasuzuguye itegeko rya FARDC ryo gukuraho bariyeri ikusanyirizaho imisoro

Aug 18, 2025

Umutwe witwaje intwaro wa Uhuru uba mu ihuriro Wazalendo wateye utwatsi itegeko ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ryo gukuraho bariyeri washyize muri teritwari ya Walilake mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Uyu mutwe washyize bariyeri mu gace ka Brazza gaherereye muri Gurupoma ya Waloa Uroba. Usanzwe ukusanyirizaho imisoro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Umuyobozi w’iyi gurupoma, Barthélémy Mulengezi, yatangaje ko imyitwarire y’uyu mutwe yarakaje abasirikare bakorera mu kigo cya Ntoto kuko usoresha n’abana, basaba ko iyi bariyeri ikurwaho ariko uyu mutwe urabyanga.

Nyuma y’aho uyu mutwe wanze gukura bariyeri muri Brazza, impande zombi zashwanye. Hari impungenge ko iyi bariyeri ishobora gutuma impande zombi zihangana mu gihe yakomeza kwifashishwa mu gusoresha abaturage.

Mulengezi yagize ati “Wazalendo yo mu mutwe wa Uhuru yashyize bariyeri muri Brazza, igamije kugenzura urujya n’uruza rw’abaturage, ibatoteza. Abahakorera ntibitaye ku myaka. N’abana bagomba kwishyura kugira ngo batambuke. Byarakaje FARDC, bajya gusubiza aha hantu kuri gahunda ariko Wazalendo yarabyanze.”

Wazalendo ishyigikiwe na Leta ya RDC kubera ko iyifasha kurwanya ihuriro AFC/M23. Gusa bitewe n’imyitwarire mibi y’iyi mitwe y’inyeshyamba ndetse n’ingabo za Leta, bikunze guhangana, rimwe na rimwe bikarasana.

Tariki ya 14 Kanama, umutwe wa Wazalendo uyoborwa n’uwiyise ‘Général Saddam’ barasanye n’ingabo za RDC mu gace ka Tukolote gaherereye mu ntara ya Maniema, hapfa icyenda barimo abasirikare babiri.