Abandi Banyarwanda barenga 280 babaga muri RDC batashye
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (UNCHR) ryacyuye abandi Banyarwanda 284 babaga mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Aba Banyarwanda babaga mu nkambi y’agateganyo ya Goma bacyuwe ku bushake tariki ya 9 Nzeri 2025 nyuma y’isuzuma ryakozwe n’abakozi ba UNCHR, nk’uko byasobanuwe n’Umuyobozi w’iri shami, Filippo Grandi.
Gucyura aba Banyarwanda bishingira ku bwumvikane u Rwanda, RDC na UNHCR byagiranye tariki ya 24 Nyakanga, ubwo intumwa zabyo zahuriraga i Addis Abeba muri Ethiopia.
Impande zose zemeranyije ko zizakomeza gukorana mu gukemura ibibazo bibangamira impunzi z’Abanye-Congo n’iz’Abanyarwanda, harimo no gucyura izifuza gutaha ku bushake.
Tariki ya 25 Kanama, UNCHR yacyuye Abanyarwanda 533 babaga mu nkambi y’agateganyo ya Goma, isobanura ko izakomeza gukorana n’ibihugu byombi kugira ngo n’abandi babyifuza bafashwe gutaha.

