Abanyarwanda baba muri Kenya bahuriye mu birori byo kwizihiza umuco Nyarwanda, hahembwa abitwaye neza
Abanyarwanda n’inshuti zabo barenga 500 batuye muri Kenya, bahuriye i Nairobi mu birori byo kwerekana umuco w’u Rwanda mu imurikabikorwa ryiswe ‘Rwanda Cultural Gala & Exhibition 2025’.
Ibi birori byabaye ku wa 11 Ukwakira 2025, byari bigamije gusigasira no kumenyekanisha umurage w’u Rwanda, bijyana no kumurika ibicuruzwa na serivisi bitangwa n’Abanyarwanda batuye muri iki gihugu gikora ku Nyanja y’Abahinde.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, Ernest Rwamucyo, yashimye abitabiriye, ashimangirako ko ari amahirwe yo kwishimira umurage w’u Rwanda, ubumwe n’ishema nk’Abanyarwanda.”
Amb Rwamucyo yavuze ko gusigasira no guteza imbere umuco Nyarwanda ari ingenzi cyane kuko ari wo nkingi ya mwamba mu biranga u Rwanda.
Ni ibirori byanahuriranye no guhemba amakipe ane y’Abanyarwanda batuye muri Kenya yitabiriye amarushanwa yiswe Imena Football Tournament 2025.
Imena Football Tournament ni igice cy’ingenzi cya Rwanda Cultural Night & Exhibition Gala, igikorwa gihuza umuco, siporo n’ubumwe bw’Abanyarwanda baba muri Kenya, mu gukomeza gusigasira indangagaciro z’u Rwanda n’ishema ryarwo.
Hitabiriye amakipe arimo iya Bundo yo mu gace ka Siaya mu Burengerazuba bwa Kenya hafi y’Ikiyaga cya Victoria, iya Thika yo mu guce cya Kiambu giherereye rwagati muri Kenya, iya Kasarani yo mu Mujyi wa Nairobi, iyo muri Marist International University College na yo yo mu Mujyi wa Nairobi.
Amarushanwa yabereye muri Marist International University College.
Ubwo yatangizaga ayo marushanwa na bwo Amb Rwamucyo yashimiye abakinnyi ku murava ushingiye ku bucuti bagaragaje aboneraho no kubibutsa gukunda igihugu.
Yabibukije gukomeza kuzirikana indangagaciro zirimo ubumwe, kubahana no gukunda igihugu, nk’iziranga Abanyarwanda muri rusange.




