Rwandanews24

Abishimiye urupfu rwa Charlie Kirk bari guhigwa bukware
NEWS

Abishimiye urupfu rwa Charlie Kirk bari guhigwa bukware

Sep 15, 2025

Nyuma y’urupfu rw’Umunyamerika Charlie kirk, bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaje ko bishimiye urupfu rwe, bari guhigishwa uruhindu.

Charlie Kirk wamenyekanye nk’impirimbanyi y’intekerezo zishingiye ku gusubiza Amerika uko yahoze wanashinze umuryango wa Turning Point USA, yishwe arashwe ku wa 10 Nzeri 2025.

Uyu wari inshuti ikomeye ya Perezida Donald Trump, yishwe ubwo yari ari gutanga ikiganiro muri Kaminuza ya Utah Valley.

Abayobozi b‘aba-Republicains bafatanyije n’impirimbanyi z’intekerezo zishingiye ku gusubiza Amerika uko yahoze, bashyize hamwe mu bukangurambaga bugamije gutahura amazina y’abakoresha imbuga nkoranyambaga bishimira urupfu rw’uyu munyepolitiki, bifashishije urubuga rwa “Expose Charlie’s Murderers.”

Ni urubuga ruri kwifashishwa mu guhiga amazina n’ibyerekezo abafatwa nk’abakina ku mubyimba umuryango wa Charlie Kirk baherereyemo.

Uru rubuga rumaze kwakira ubutumwa busaga 30.000 bw’abo bivugwa ko bishimiye urupfu rw’uyu munyepolitiki.

Ku wa 10 Nzeri 2025, nyuma y’iraswa rya Charlie Kirk, Senateri wa Amerika Laura Loomer, yashyize ubutumwa bw’akababaro kuri X avuga ko atazahwema guhiga uwo ari we wese wishimiye urupfu rwa Kirk.

Yagize ati” Nzamara ijoro n’amanywa nshyira ku karubanda umuntu wese wishimiye urupfu rwe, niba mwumva mugomba kwishimira urupfu rwe mwitegure ko ahazaza hanyu gahiye kwangirika bikomeye.”

Kuri X hari konti yiswe ‘Parker Thayer’ yatangiye gushyira ahagaragara urutonde rw’abantu bivugwa ko birukanywe ku kazi bazira kwishimira urupfu rwa Charlie Kirk.

Bamwe nu banyapolitiki b’aba-Republicains na bo bagaragaje abantu bagomba guhagarikwa, Nkaho Senateri Marsha Blackburn wa Leta ya Tennessee yavuze ko umukozi wa Middle Tennessee State University wari wavuze ko urupfu rwa Charlie Kirk ntacyo rumubwiye, agomba guhagarikwa, nyuma Kaminuza yemeza ko yakuwe mu kazi.

Blackburn yashimye icyo cyemezo agira ati “Guhagarika uyu mukozi cyari icyemezo gikwiye, kandi biratanga ubutumwa ko imyitwarire nk’iyi itazihanganirwa. Uwishimira urupfu rwe nta cyizere agomba kugirirwa.”

Abahanga mu bya politiki bo babona, ibi bikorwa byongera umwuka mubi muri politiki y’igihugu, bakagaragaza ko ibiri gukorwa bidakwiriye.

Umwarimu wigisha ibijyanye na politiki n’imyitwarire ya muntu muri Kaminuza ya Oregon, Whitney Phillips, yavuze ko abona rimwe na rimwe bari kwibasira aba-Democrates kurenza nuko babishinja umwicanyi.

Ati “Gushakisha abantu bishimiye urupfu rwa Kirk cyangwa abamunenga bigaragara nk’aho abanzi. Bituma habaho umuco w’intambara itari nziza, aho amatsinda amwe agaragara ko ari abanzi b’aba-conservateurs cyangwa abanzi ba Amerika.”

Charlie Kirk, who founded Turning Point USA, speaks before former President Donald Trump's arrival during a Turning Point USA Believers Summit...

General view of a wreath laid by mourners outside the US Embassy in Pretoria on September 11, 2025 following the fatal shooting of US youth activist...