AFC/M23 yavuze ko ishaka kubohora RDC
Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Corneille Nangaa, yatangaje ko bafite inshingano yo kubohora igihugu, abatuye mu duce babohoye bakazagerwaho n’imiyoborere myiza.
Yabigarutseho ubwo yasozaga amahugurwa agamije kongerera abakozi ubushobozi ku wa 23 Nzeri 2025.
Nangaa yavuze ko impinduramatwara bari gukora “ikubiyemo impinduka zikomeye. Ibice twabohoye bigomba kugerwaho n’imiyoborere ntangarugero.”
Ati “Akazi kacu ni ukubohora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, by’umwihariko abaturage ba Congo basubizwe agaciro.”
Yashimangiye ko impinduramatwara ikenewe cyane kuko Guverinoma ya Kinshasa yananiwe kuyobora igihugu, iheza Abanye-Congo bamwe, abandi irabihakana.
Nangaa yavuze ko ubutegetsi buyobora RDC butemewe n’amategeko kuko Perezida Tshisekedi atatowe, bityo ko nta nzego z’ubutegetsi ziriho i Kinshasa.
Yavuze ko amezi icyenda AFC/M23 imaze iyobora Goma na Bukavu berekanye ko Abanye-Congo bashobora gukora impinduka nziza.
Nangaa yijeje abo mu bice bitandukanye bitarabohorwa ati “turaje, mutegereze turi mu nzira.”

