AFC/M23 yongereye ingabo muri Walikale
Ihuriro rya AFC/M23 rikomeje kongera ingabo mu bice bitandukanye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo by’umwihariko muri teritwari ya Walikale, mu gace ka Ihula muri gurupoma ya Kisimba, mu rwego rwo kwitegura kurinda abaturage cyane ko ibitero by’Ingabo za RDC n’abo bafatanyije bikomeje gukaza umurego muri iyi minsi.
Tariki ya 24 Nzeri 2025, ni bwo mu gace ka Ihula muri gurupoma ya Kisimba, katangiye kwakira ingabo nyinshi n’ibikoresho byisumbuyeho by’umutwe wa M23, nk’uko ikinyamakuru Actualité cyabyanditse.
AFC/M23 muri Walikale ikomeje kongera ingabo kuko uretse muri ako gace ziherutse no kongerwa mu bice nka Mpety, Minjenje na Malemo.
Nk’uko amakuru aturuka mu baturage bo muri ako gace abivuga, imodoka zaturutse i Kikuku muri Rutshuru zageze mu gice cya Balindu zizana abarwanyi hamwe n’ibikoresho byabo bya gisirikare.
Ubu, Pinga ikomeje kuberamo ibikorwa byo guhangana bihuza abarwanyi ba Wazalendo bafatanyije n’ingabo za FARDC n’umutwe wa M23 ushaka kwigarurira ako gace.
Ibikorwa byo kongera ingabo bikomeje kuba mu gihe hashize iminsi mike uyu mutwe ukozanyaho n’ingabo za Leta ndetse na Wazalendo mu bice bitandukanye.
Ubuyobozi bwa AFC/M23 buherutse gutangaza ko bugiye guhindura ibintu mu bijyanye n’imiyoborere myiza y’uduce igenzura mu rwego rwo gufasha abaturage bari barazahajwe n’imiyoborere mibi.

