Aho wataramira muri izi mpera z’icyumweru

Entertainment Uncategorized

Hari ubushyuhe hanze aha, gusa birashoboka ko ubw’izi mpera z’icyumweru buzaburusha! Abashyitsi bari kugenda berekeza hirya no hino bitewe naho bifuza gutaramira, ibirori nabyo bimwe byatangiye ku mugoroba w’ejo hashize bigakomeza muri iyi weekend.

Twaguteguriye urutonde rw’ibirori by’ingenzi biri kubera wakwitabira muri izi mpera z’icyumweru ku buryo wahitamo icyo wiyumvamo maze nawe ukizihirwa ari byo ibi bikurikira:

MTN Iwacu na Muzika festival 2025:

Ni iserukiramuco ritegurwa na East African Promoters (EAP) Ku bufatanye na MTN. Ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival bifite uruhare rukomeye mu guteza imbere umuziki no kuwegereza abantu bose, by’umwihariko ababa mu Ntara badakunze kubona amahirwe yo kwitabira ibitaramo bikomeye.

Iri serukiramuco ry’umuziki ryatangiriye i Musanze ku wa 5 Nyakanga 2025, rikomereza i Gicumbi ku wa 12 n’i Nyagatare ku wa 19 rikaba rigikomeje kuko rizazengurukeaintara zose z’u Rwanda, hagamijwe guteza imbere impano z’abahanzi nyarwanda no kubahuza n’abafana babo.

Kuri uyu wa 25 Nyakanga 2025, iri serukiramuco rirakomereza mu ntara y’Iburasirazuza, mu Karere ka Ngoma.

Bizakomereza kandi mu ntara y’amajyepfo mu Karere ka Huye, ku ya 2 Kanama bikomereze mu ntara y’iburengerazuba, mu karere ka Rusizi ku itariki ya 9, bisorezwe mu karere ka Rubavu ku wa 16 Kamena uyu mwaka.

Ni ibitaramo bizwiho gutanga ibyishimo ku babyitabiriye.

Oldies Music Festival:

 Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Nyakanga, Oldies Music Festival izava kuri Canal Olympia, Rebero, ijye kubera muri Kigali Universe kugira ngo ibe hafi y’abakunzi b’umuziki.

Aho izabera hasa nk’aho ari mu kabari kazanye amatara n’imitako bidasanzwe. Iserukiramuco rizahimbaza umuziki wo hambere hakoreshwa DJs b’abahanga nka Nicolas Peks, DJ RY, na Brek the Entertainer, bazacuranga indirimbo z’ibihe byose zo mu Rwanda, Afurika y’Iburasirazuba, Amerika n’ahandi.

Amatike: 10,000 Frw (ibisanzwe), 20,000 Frw (VIP), na 200,000 Frw ku meza y’abantu 6.

Lionel Sentore: Uwangabiye Album Launch:

 Umuhanzi w’Umunyarwanda uba mu Bubiligi, Lionel Sentore, azamurika album ye ya mbere yise Uwangabiye mu gitaramo kuri Kigali Conference and Exhibition Village, kuwa Gatandatu tariki 27 Nyakanga.

Hazaba harimo abahanzi ba Gakondo nka Ruti Joel, Jules Sentore, n’itsinda rizwi cyane rya Ishyaka ry’Intore.

Album igizwe n’indirimbo 12 zirimo Umukobwa w’Abeza, Teta, na Uko Bimeze yahuriyemo na Mike Kayihura.

Amatike: 10,000 Frw (ibisanzwe), 20,000 Frw (premium), 35,000 Frw (VIP), 200,000 Frw (VIP table), na 500,000 Frw (corporate table).

Igitaramo Gifungura Giants of Africa Festival:

Kigali izakira igitaramo gifungura Giants of Africa Festival 2025 ku Cyumweru, tariki ya 27 Nyakanga, kibere BK Arena. Iki gitaramo kizatangira saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba (6:30 PM) kugeza saa mbili n’igice z’ijoro (8:30 PM), gifite insanganyamatsiko igira iti: “Afurika idafite imipaka.”

Hazaririmbamo Ruti Joël, Uncle Waffles, na Sherrie Silver, ndetse haniyongere abandi bahanzi nka Boukuru na Kevin Kade.

Giants of Africa Festival itegerejweho guhuriza hamwe impano zituruka imihanda yose y’Afurika mu bikorwa bitandukanye bizabera hirya no hino muri Kigali.

Piano Supreme: Afterparty:

 Nyuma y’igitaramo gifungura Giants of Africa Festival cyaririmbyemo Uncle Waffles, abakunzi b’umuziki bashobora gukomeza gususuruka mu Grove Party izabera Atelier du Vin.

Hazacurangwa injyana ya piano house n’abadijeyi Kevin Klein na Tygaa, bazatuma umwuka w’ubusabane ukomeza.

Iki gikorwa cyateguwe na SeevAfrica, Intore Entertainment, na Desperados.

Inyongera: Ihungabana Isanzure

 Ku Cyumweru, tariki ya 27 Nyakanga | Eagle View Farm, Bugesera

Amatike: Abakuru 15,000 Frw, Abana 5,000 Frw.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *