FDLR na FARDC byagabye ibitero ku Banyamulenge
Umutwe wa MRDP – Twirwaneho watangaje ko Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’umutwe wa FDLR byagabye ibitero ku Banyamulenge batuye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Mu cyumweru gishize, Twirwaneho yatangaje ko hari abarwanyi ba FDLR bari gutorezwa mu Burundi kugira ngo bifatanye na FARDC, Ingabo z’u Burundi n’imitwe ya Wazalendo mu kugaba ibitero ku Banyamulenge.
Icyo gihe yagize iti “Imyitozo ya gisirikare kandi igize icyaha iri guhabwa FDLR mu Burundi no koherezwa kwabo muri RDC, tudahwema kwamagana, ni impamo. Abagera ku 20.000 bari mu myitozo, abarenga 3.000 bamaze kwambuka umupaka wa RDC.”
Twirwaneho yasobanuye ko amakuru yizewe ifite yemeza ko mbere y’uko abarwanyi ba FDLR bava mu Burundi, buri wese ahabwa Amadolari 50, bagakomereza mu gace ka Luvungi, Lubarika na Lemera, aho bashinga ibirindiro by’agateganyo.
Umuvugizi wa Twirwaneho, Kamasa Ndakize Welcome, ku wa 5 Kanama 2025 yatangaje ko ibitero bya FDLR, FARDC n’undi mutwe wa Mai Mai Ngomanzito, byatangiriye muri Irumba na Rugezi mu majyepfo ya Minembwe.
Yagize ati “Kuva mu rukerera rwo ku wa 5 Kanama, ibitero by’ihuriro rya Leta rigizwe na FARDC, abajenosideri ba FDLR na Mai Mai Ngomanzito byagabwe ku midugudu y’Abanyamulenge mu gace ka Irumba na Rugezi iherereye mu majyepfo ya Minembwe.”
Twirwaneho yemeje ko Ingabo z’u Burundi zitagize uruhare mu bitero by’uwo munsi, isaba ko ziva burundu mu mugambi wo kurimbura Abanyamulenge kandi zikawuvamo ku mugaragaro.
Iti “Turahamya ko Ingabo z’u Burundi zitagize uruhare mu bitero by’uyu munsi, twizera ko zizitandukanya na byo burundu kandi ku mugaragaro. Kuva muri iyi ntambara ya jenoside bizaba intambwe ikomeye igana ku mahoro.”
Twirwaneho yatangaje ko ishaka amahoro ariko ko ifite uburenganzira bwo kurwanira abaturage bari mu kaga, yifashishije uburyo bwose bwemewe n’amategeko.
