Rwandanews24

Huye: Umugabo yapfuye acukura ubwiherero
NEWS

Huye: Umugabo yapfuye acukura ubwiherero

Aug 30, 2025

Umugabo witwaga Niyibizi Albert, uri mu kigero cy’imyaka iri hejuru ya 30 y’amavuko yapfiriye mu mwobo w’uburebure bwa metero 12 yacukuraga wari kuzaba ubwiherero.

Ni inkuru yasakaye mu masaha y’amanywa kuri uyu wa 29 Kanama 2025, bibera aho yacukuraga ubwiherero mu Mudugudu wa Akabuye, Akagari ka Butare, Umurenge wa Ngoma, mu Karere ka Huye, ubwo uyu mugabo yarimo acukura ubwiherero, byagezeho kuvamo birananirana, abari aho bakavuga ko ari ‘gaz’ yamufatiyemo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko Polisi ikimenya ayo makuru yahise itabara, gusa isanga n’ubundi yamaze gupfa.

Ati ‘‘Yari arimo acukura umwobo wari kuzaba ubwiherero ku Ngoro y’Umurage w’Amateka y’Imibereho y’Abanyarwanda iri i Huye, yagiyemo rero, kuvamo biragorana, bigaragara ko ari gaz yamufatiyemo bimuviramo urupfu.’’

CIP Kamanzi yakomeje avuga ko umurambo wa nyakwigendera Niyibizi wahise ujyanwa ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare(CHUB), kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Amakuru avuga ko uyu mugabo atari afite ibyangombwa bimuranga, ibituma umwirondoro we wuzuye utahise ubonaka, bikazagorana kumenya umuryango we.